Imikino

Ferwafa na Bralirwa bashyize hanze ikirango kizaranga shampiyona y’u Rwanda

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (Ferwafa) ku bufatanye n’umuterankunga mukuru wa Shampiyona Bralirwa, bamaze gushyira hanze ikirango kizaba kiranga shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda mu gihe kingana n’imyaka ine.

Umuhango wo kugaragaza ku mugaragaro ikirango (Logo) cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda izaba yitwa Primus National League, wabaye kuri uyu munsi kuwa gatanu tariki ya 30 Mata 2021, aho wabereye I Remera ku cyicaro gikuru cy’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (Ferwafa).

Ni umuhango wari witabiriwe na Bwana Habyarimana Marcel ku ruhande rw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amagur mu Rwanda Ferwafa akaba asanzwe ari Visi Perezida wa Ferwafa ndetse ku ruhande rw’umuterankunga mukuru wa shampiyona bakaba bari bahagarariwe n’usanzwe ashinzwe kumenyekanisha ibikorwa muri Bralirwa.

Ubwo Ferwafa na Bralirwa basinyaga amasezerano y’ubufatanye

Uruganda rwa Bralirwa rukaba rwaremeye kuba umuterankunga mukuru wa shampiyona nyuma y’uko bagiranye amasezerano y’imikoranire n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (Ferwafa), Bralirwa ikaba izatanga amafaranga angana na miliyoni 640 z’amanyarwanda mu gihe kingana n’imyaka ine bazamara bakorana.

Bralirwa yasinyiye kuba umuterankunga mukuru wa shampiyona ndetse igahita yitirirwa ikinyobwa cyabo Primus

Mu masezerano kandi bagiranye bumvikanye ko shampiyona igomba kwitwa Primus National League mu gihe cy’imyaka ine, ikindi Bralirwa igomba kuzaba yemerewe kwamamaza ku kigero cya 50% ku bibuga naho indi 50% isigaye izaba ari iya Ferwafa ndetse n’ibijyanye n’ibicuruzwa byose bizajya bicuruzwa kuri za stade byose bizaba ari iby’umuterankunga mukuru wa shampiyona ariyo Bralirwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button