Udushya

Ethiopie: Umugabo yafashe ikamyo ayihinduramo inzu yo guturamo

Mu gihugu cya Ethiopia, umugabo witwa Tadesse Abinet, yafashe ikamyo yakoreshaga mu gutwara imizigo, ayihinduramo igorofa ry’ibyumba bitanu bikubiyemo ibyo umuntu akenera byose kugirango abeho neza mu buzima bwa buri munsi.

Iyi nzu y’igorofa yakozwe mu ikamyo na Tadesse Abinet, ifite ibyumba bigera kuri bibiri byo kuruhukiramo, ikagira ibyumba bitatu byo kuraramo ndetse ikanagira aho guhagarara wirebera ibyiza bitatse aho utuye Bimwe abantu bakunze kwita (Balcon).

Aganira na BBC, Tadesse Abinet yatangaje ko yabonye imbaraga zatewe n’ingeso yari afite yo kurira mu ikamyo ye avuga ko noneho ubu ashobora kugenda neza kandi mu nzu ye. Ati”Nkunda kurya no kumara umwanya mu modoka yanjye, Nibyo byanteye inkunga yo kubaka inzu kuri iyi Kamyo yanjye”.

Abinet Tadesse yavuze ko imirimo yo kubaka iyi nzu ye y’igorfa itari yoroshye kuko byamutwaye imyaka igera kuri itatu yose kugirango abashe kuyuzuza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button