AmakuruMumahanga

Ethiopia abagera ku 166 bamaze kuhasiga ubuzima kubera imyigaragambyo yatewe n’urupfu rwumuhanzi w’icyamamare Hachalu

Mu gihugu cya Ethiopia abagera kuri 166 bahasize ubuzima mugihe cy'imyigaragambyo y'umuhanzi w'icyamamare Hachalu Hondessa nkuko byatangajwe na Police k'umunsi wo kuwagatandatu.

Umuhanzi w’injyana ya pop star Hachalu, wo mu bwoko bwa Oromo, muri Ethiopia akaba aribwo bwoko bwiganje cyane muri iki gihugu akaba yariciwe mu murwa mukuru Addis Abeba nabagizi ba nabi kugeza ubu bataramenyekana mw’ijoro ryo ku wambere urupfu rwuwo muhanzi rukaba rwarateje imyigaragambyo ikomeye muri icyo gihugu aho nanubu igikomeje aho iri guhitana abantu benshi.

Umuhanzi Hachalu wishwe nabagizi ba nabi

Urupfu rwa Hachalu rumaze gusiga abasivire 145 n’abashinzwe umutekano 11 bahasize ubuzima mu gihe kitageze ku cyumweru kimwe. nkuko umuvugizi wa Police Girma Gelam abinyujije kuma radio n’ amatelevision yatangaje yemeje ko hari gupfa abantu benshi binyuze mu myigaragambyo iri guhuza abantu bo mu bwoko bwa Oromo n’abashinzwe umutekano avuga ko kandi hari abandi bantu bagera ku 10 batazwi basize ubuzima muri Addis Abeba Kubera imyigaragambyo iri kuhabera

Girma yakomeje avugako mugihe kugeza ubu abasaga 167 bagize ibikomere bikomeye” abandi basaga 1048 bakaba bamaze gufungwa kumugaragaro yihanganishije abashinzwe umutekano nabo mu bwoko bwa Oromo barigukorerwa ubwicyanyi.

Ethiopia bakomeje kwigaragambya
  • umuziki wa Hachalu ku bwoko bwa Oromo wagize uruhare runini mu mizamukire ya politic n ‘ubukungu mu gihe barwanyaga reta yari irangajwe imbere na Prime Minister Abiy Ahmed bukamukura kubutegetsi muri 2018 aho itari yarigeze ibaha ubwisanzure na buke muri politike kandi aribwo bwoko bufite abantu benshi muri Ethiopia.

 

Igitekerezo Kimwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button