Iyobokamana

Ese waruziko ubuki buvanze n’amata bufitiye umubiri wacu akamaro? Sobanukirwa

Amata n’ubuki, buri cyose ukwacyo gifite akamaro kanini ku buzima bwacu. Kubifata bivanze byongerera ibyiza byinshi umubiri wacu kuko bifasha byinshi byiza nko kurinda neza uruhu no kongera imbaraga.

Ubuki bukoreshwa ahanini kubera ubushobozi bufite bwo gusukura no gusohora uburozi mu mubiri (antioxidants), kurwanya bagiteri n’imiyege, ndetse no kurinda ububyimbirwe bw’umubiri. Amatayo akungahaye cyane kuri vitamin n’imyunyungugu y’ingenzi; harimo vitamin A, D naza B zitandukanye ndetse na calcium.

Iyo bifatiwe hamwe, byongerera akamaro gakomeye umubiri.

Akamaro k’uruvange rw’amata n’ubuki ku buzima

1. Kurinda ibibazo byo kubura ibitotsi

Amata n’ubuki byagiye bikoreshwa kuva cyera nk’umuti urinda gusinzira nabi no kubura ibitotsi. Iyo bifatiwe hamwe bivanze, byongera aka kamaro ku buryo butangaje.

Ubuki buri mu masukari macye meza, afasha mu kuringaniza umusemburo wa insulne, nawo ugafasha imisemburo ya tryptophan (soma; tiriputofane), kurekurwa mu bwonko.

Uyu musemburo wa tryptophan uhindurwamo serotonin, ukaba umusemburo utuma umubiri uruhuka neza. Serotonin nayo ihindurwamo umusemburo wa melatonin, ufasha mu gusinzira.

Mu gihe ufite ibibazo byo kudasinzira neza cg kubura ibitotsi, uru ruvange rw’ubuki n’amata rushobora kugufasha.

2. Kongera imbaraga

Ubuki buzwiho kongera imbaraga, ahanini kubera amasukari y’umwimerere abonekamo.

Ikirahuri cy’amata arimo ubuki mu gitondo, gishobora kugufasha kongera imbaraga. Amata abonekamo proteine, naho ubuki bukabamo amasukari yongera ingufu n’imikorere y’umubiri.

Uru ruvange rwongerera imbaraga abakuze n’abato.

3.urinda no gukomeza uruhu

Uruvange rw’amata n’ubuki bifite ubushobozi bwo gusukura uruhu no gukuramo mikorobe. Iyo bifatiwe hamwe, bituma uturemangingo tw’uruhu twiyuburura kandi tukarushaho kugaragaza itoto.

Hamwe mu hantu hongererwa ubwiza bw’uruhu hazwi nka spa, hari aho uzasanga boga amata n’ubuki mu kongerera uruhu ubwiza.

4.Gukomeza amagufa

Ubuki bufasha mu kwinjiza calcium ihagije mu mubiri, ikaba iboneka cyane mu mata. Iyo amagufa agize calcium ihagije biyafasha gukomera, no kutavunguka, bityo bikakurinda indwara zikunze kwibasira amagufa, cyane cyane uko umuntu agenda asaza; ahanini bitewe n’umubiri uba utagishoboye kwinjiza calcium ihagije.

Urugero rukwiriye rwa calcium rurinda indwara yo kuvunguka kw’amagufa izwi nka osteoporosis ndetse no kubyimbirwa mu ngingo.

5. Kurinda gusaza

Ukwifuriza ibyiza, akwifuriza guhorana amata n’ubuki, icyo biba bivuze; ni ukwifurizanya itoto rihoraho. Uruvange rw’ubuki n’amata rugirira akamaro gakomeye umubiri, kuko birinda gusaza, bityo ugahorana itoto.

Mu mico itandukanye kuva cyera ku isi, wasangaga abantu banywa amata arimo ubuki kugira ngo bahorane itoto.

Amata n’ubuki bifatiwe hamwe bigira ubushobozi bwo gusukura no gusohora uburozi mu mubiri, bityo uburozi buzwi nka free radicals, buzwiho kwangiza uturemangingo tw’umubiri, bugasohoka. Birinda uruhu gusaza, gukanyarara ndetse no kuzana iminkanyari.

6.Antibiyotike ikomeye

Ubuki ubusanzwe buzwiho ubushobozi bukomeye bwo kurwanya bagiteri. Ubuki bwongewe mu mata ashyushye bufasha kandi mu kurwanya constipation, gutumba mu nda, kumva imyuka ivuga mu mara n’ibindi bibazo mu mara.

Bifasha kandi mu kurwanya ibibazo byo mu buhumekero nk’inkorora n’ibicurane.

7.Gufasha igogorwa kugenda neza

Ubuki ni isoko nziza ya prebiotics, ni intungamubiri zifasha ikorwa, ikura ndetse no kwiyongera kwa bagiteri nziza ziba mu gifu n’amara zigafasha mu igogorwa.

Prebiotics zifasha kandi kwiyongera kw’izindi bagiteri; bifidobacteria, ziboneka mu mata, zikaba probiotic. Byose bifatanyiriza hamwe mu gutuma bagiteri nziza zibasha kubaho no kwiyongera, zigafasha igogorwa kugenda neza.

Amata n’ubuki bifite akamaro gakomeye ku buzima, niyo mpamvu uzasanga abakwifuriza ibyiza bagira bati “uyu mwaka uzababere uw’amata n’ubuki”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button