Iyobokamana

Ese waruziko ubuki bufite akamaro gakomeye ku buzima bwacu? Sobanukirwa

Ubuki ni kimwe mu biribwa bifasha abantu cyane mu buzima bwabo bwa buri munsi haba mu ku burya, kubushyira ku migati ndetse bunakoreshwa mu bijyanye n’ubuvuzi.

Ubusanzwe nubwo ubuki budahingwa ariko burya bugizwe na 90% by’ibimera, ibyo bikaba bituma bushyirwa mu bimera mu gihe abantu barimo kubwiga.

Kuva kera abantu barabukoreshaga cyane, aho abadage babukoreshaga mu kuvura ibisebe no kubirinda kuba byabora ndetse na nubu benshi mu banyaburayi baracyabukoresha.

Ubuki bukungahaye kuri vitamin nyinshi, imyunyu ngugu, ferments, oligo-elements nutritifs. Imyunyu irimo ni nka potasiyumu, sodiyumu, phosifore, umuringa ndetse n’ubutare. Harimo amasukari anyuranye nka levulose, dextrose na saccharose.

Kugera mu kinyejana cya 17, ubuki bwakoreshwaga mu kuryohereza ibinyibwa ndetse n’amafunguro. Ariko ubu, isukari y’ibisheke na beterave yarabwirukanye. Ubwo buryo bwo gusimbuza ikiribwa kizima igipfuye ni kimwe mu ntandaro z’indwara z’imirire zikururwa n’amajyambere. Nk’umuntu urwaye diyabete nibwo yagakwiye gukoresha mu cyimbo cy’isukari isanzwe.

Ubuki ni ingenzi ku bantu barwaye indwara y’umwijima kuko isukari yitwa levulose isebwa mu buryo bworoheje kurusha glucose yo mu isukari isanzwe, ikaruhura umwijima.

Ubuki bukoreshwa mu kuvura n’izindi ndwara zirimo umutima, guta umutwe, umunaniro w’ubwonko ukabije.

Ubuki kandi bukoreshwa mu gukonjesha umubiri iyo buvanzwe n’amata yatetswe agishyushye ndetse bikongerera Ubwonko Imbaraga.

Ubuki bwunganira umurimo wo kugogora ibiryo, kandi ikindi bukiza bw’umwihariko indwara yo kubura ibitotsi, cyane ku bantu bakirutse vuba ni ingenzi cyane kugira ngo bumugarurire integer mu buryo bwihutirwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button