Iyobokamana

Ese waruziko karoti zifite akamaro kanini ku buzima bwacu? Sobanukirwa

Karoti ni zimwe mu mboga zikunze gukoreshwa n’abantu benshi kw’isi, haba mu kuzihekenya, mu kuziteka bakazikoramo imboga zo kurisha ibiryo runaka cyangwa bakazikoresha bakora salade ndetse abandi bakazikoramo imitobe.

Uyu munsi tugiye kurebera hamwe ibyiza byo gukoresha karoti ndetse n’akamaro zifitiye umubiri w’umuntu.

Sobanukirwa n’akamaro ko gukoresha karoti ku buzima bwawe:

Ubusanzwe karoti ikize cyane kuri vitamin A ari nabyo bituma umuntu abona neza, ikunganira mu kuvura uburwayi bw’amaso n’uruhu ndetse bigatuma umuntu agira uruhu rwiza n’ururenda rwo mu mubiri we rugatunganywa.

Gukoresha karoti bituma habaho ikorwa ry’amaraso kandi bikongera abasirikare b’umubiri, ifasha mu kurinda uburwayi bw’amabuye mu ruhago rw’inkari. Karoti ikenerwa cyane mu kuvura bronchite na sinezite ndetse ituma ururenda rwo mu gifu rukora neza kandi ikaringaniza imvubura zo mu gifu.

Karoti ikenerwa cyane mu komora ibisebe bw’uruhu ndetse nibyo mu mubiri imbere, yoroshya uburibwe bwo mu gifu no kwiyongera kw’aside mu gifu cyawe ndetse igafasha no kurwanya impiswi n’inzoka zo mu nda.

umutobe wa karoti ni ingenzi ku buzima bwacu

Gukoresha karoti nibyiza nanone, kuko bifasha amenyo yawe aba meza cyane kandi agatyara mu gihe ukunda kuzihekenya, ikindi karoti ni ingenzi cyane ku bantu basanzwe banywa itabi bifuza kuba babihagarika kuko isohora ubumara bwaryo mu mubiri, kuyibandika isekuye ku bisebe, ubushye, ubuheri no k’uruhu rusanzwe iraruvura kandi igatuma uruhu rurushaho kuba rwiza.

Karoti ni nziza ku bagore kuko ibafasha mu gukangura imihango ndetse imbuto zayo zifasha mu gukora icyuka cyibyimba mu gifu.

Ni byiza kuyikoresha uyihekenya ndetse unywa umutobe wayo; icyo ukwiye kumenya nuko ibyiza bya karoti ushobora kubibona byibuze nyuma y’ukwezi uyikoresha. Karoti ntiyicwa nuko itetswe, ahubwo yicwa n’ubushyuhe bw’urumuri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button