Ese waruziko gusomana bifite akamaro gakomeye ku mubiri w’umuntu? Sobanukirwa
Gusomana bifitiye akamaro gatangaje umubiri. Ushobora kuba udakunda gusomana cg utibuka neza igihe uheruka gusomana neza n’uwo mukundana, iki nicyo gihe cyo kubihindura, kuko bifitiye akamaro umubiri wawe.
Nkuko ubushakashatsi bubyerekana, kutabasha gusomana neza ni ikimenyetso cyuko utishimye mu buzima bwawe. Bukomeza bwerekana ko kubikora neza, byongera cyane kwiyumvanamo, bigatuma umubiri ukora neza, ndetse n’amarangamutima akarushaho kuba meza.
Niba wifuza kugira ubuzima bwiza no kongera umubano mwiza hagati yawe n’uwo ukunda, bishobora kuba uburyo bwiza ndetse no kongera ubushake no gukundana cyane.
Akamaro ko gusomana ku buzima
1. Byongera ubuzima burimo ibyishimo
Ubushakashatsi bwakozwe, bwerekana ko imiryango ikunda gusomana cyane ibaho yishimye ugereranyije n’itabikora. Ndetse baba bafite amahirwe menshi yo kugumana igihe kirekire kurusha abatabikora.
2. Byongera umusemburo wa oxytocin ku bagabo
Ku bashakanye, byongera ubusabane. Ku bagabo, umusemburo wa oxytocin cg se umusemburo w’urukundo wiyongera cyane mu gihe cy’iki gikorwa.
3. Bituma umubano w’abashakanye urushaho kuba mwiza
Uretse urukundo rugomba kuranga abashakanye, ubusabane no kwiyumvanamo biri mu bituma batindana ndetse buri wese akifuza guhora iruhande rw’undi. Ku bakunda gusomana kenshi, bakunze kugaragaza amarangamutima yabo ndetse n’ubwumvikane bwinshi mu muryango wabo.
4. Bigabanya stress
Umusemburo wa cortisol, uzwiho kuba imvano ya stress mu mubiri, gusomana byibuze iminota 15, bishobora kugabanya urugero rw’uyu musemburo ku buryo bugaragara
5. Byongera kwizerana ku bashakanye
Bigira uruhare runini mu kongera icyizere mu muryango. Ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko imvubura zo mu kanwa ndetse no mu maso hose zihanahana amakuru kimwe n’imisemburo mu gihe uri muri iki gikorwa. Bityo mu gihe musomanye neza, bituma urushaho kwizera uwo musomana ndetse no kurushaho kumwishimira no kumubwiza ukuri.
6. Bikomeza imibereho myiza
Nubwo nta buryo buhari bwo kubisobanura, gusa bikomeza ubuzima no kurushaho kumererwa neza muri rusange.
Ubushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko abantu bamaranye igihe kinini kandi basomana kenshi, bigira urugero ruri hasi rwa cholesterol bityo bikabafasha kwirinda indwara z’umutima n’izindi zitera imikorere mibi y’umubiri.
7. Bigabanya umuvuduko ukabije w’amaraso
Gusomana bituma udutsi duto dutwara amaraso twaguka, bityo umuvuduko w’amaraso ukagabanuka, bishobora kuba umuti mwiza ku bafite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso.
Nubwo tumaze kuvuga ibi byose ariko abantu barakangurirwa kwirinda ibintu byose byabagwisha mu mutego wo gukora imibonano mpuzabitsina bakagerageza kwifata ndetse mu gihe bananiwe kwifata bakibuka kwikingira.
Src: umutihealth