Iyobokamana

Ese wari uziko kuryama igihe kirekire Atari byiza? Sobanukirwa n’ingaruka zo kuryama igihe kinini

Burya mu buzima kuryama ugasinzira neza, ukaruhura umubiri wawe, ukaryama amasaha yabugenewe ni byiza cyane, gusa nanone iyo uryamye amasaha menshi ugakabya hari igihe bishobora kukuviramo ingaruka zitari nziza mu buzima bwawe.

Iyo uryama neza uko bikwiye bigufasha kwirinda zimwe mu ndwara zikomeye nk’umubyibuho ukabije, diyabete, indwara z’umutima no gupfa imfu zitunguranye, gusa kuryama neza ntibivuze kuryama amasaha yose cg menshi birenze.

Ni ngombwa kuryama amasaha akwiriye, ukirinda kuryama amasaha y’ikirenga kuko nabyo bishobora guteza ingaruka mbi ku mubiri.

Izi ni zimwe mu ngaruka ziterwa no kuryama cyane

1. Kuribwa umutwe bikabije

Kuribwa umutwe cyane bijya bibaho ku bantu bakunda kuryama cyane, niba nawe ujya uryama igihe kirekire ukumva umutwe ukurya, biterwa n’imihindagurikire y’ibice byo ku bwonko cyane iyo usinziriye.

Ushobora no kuribwa umutwe bitewe n’uko isukari iba yagabanutse cyane cg umwuma mu mubiri, ukunda guterwa n;uko umuntu amaze igihe kinini arayamye.

2.Bishobora gutuma Ubwonko budakora neza

Kuryama igihe kirekire bishobora guhindura ubushobozi bw’ubwonko, kuko bituma busaza vuba. Iyo usinzira amasaha menshi bishobora guhindura isaha yo mu mutwe, bikaba byatera imihindagurikire mibi ku miterere y’ubwonko n’ubushobozi bwo kwibuka bugatangira kugabanuka.

3.Bishobora gutera kwigunga gukabije

Nubwo kimwe mu bimenyetso byo kwigunga bikabije ari imihindagurikire y’uburyo usinzira, byaragaragaye ko kuryama igihe kirekire bigira icyo bihindura kuri mood yawe bikaba byatera depression.

Kuryama cyane bihindura ihererekanya makuru ku bwonko; aho imisemburo ya dopamine na serotonin igabanuka cyane bikaba byatuma wumva ubabaye cyane, akanyamuneza (mood) kakagabanuka.

4.Byongera ibyago byo kurwara diyabete

Kuryama igihe kirerire bishobora guhindura imikorere y’umubiri mu buryo ukoresha isukari, bikongera ubwinangire, bityo isukari ikaba nyinshi mu maraso.

Kumara igihe kinini wicaye ntacyo ukora uryamye ndetse n’umubyibuho ukabije ni bimwe mu byongera cyane ibyago byo kurwara indwara ya diyabete.

5.Bishobora kongera ibyago byo kurwra umutima

Bantu mukunda kuryama igihe kirekire mugakabya, niko muba mwangiza imitima yanyu ndetse ikanabigenderamo. Kuko muba mukomeza kugenda wongera ibyago byo kwibasirwa n’indwara z’umutima, zikunze guhitana ubuzima bw’abantu benshi cyane ku isi.

6. Byongera umubyibuho ukabije

Kuryama igihe kinini ukabikora amasaha menshi arenze urugero, byongera umubyibuho ukabije, kuko igihe uryamye amasaha menshi, bituma igihe umara ukoresha umubiri wawe kigabanuka, maze uko udakoresha umubiri wawe, niko ibiro byawe bigenda byiyongera bitewe nuko calories zitwikwa ku rugero rwo hasi.

7.Bishobora gutera uburwayi bw’umugongo

Kumara igihe kinini uryamye mu buryo bumwe byongera uburibwe bw’umugongo kuko imikaya n’amagufa biba byabangamiwe cyane, kubera guhora ahantu hamwe, udahindura icyerekezo ngo ukoreshe umubiri wawe, uwuhe kwisanzura cyane.

Bantu mwari musanzwe mukunda kuryama cyane mukarenza urugero, ndizerako mwabonye ko Atari byiza nagato kuryama ugabya, kuko bigira ingaruka zitari nziza ku buzima bwanyu.

Igitekerezo Kimwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button