Iyobokamana

Ese waba ugorwa no kubura ibitotsi ? Sobanukirwa uko wabasha kujya ubibona


Bimwe mu biranga ikiremwa muntu ndetse bikorwa n’abantu cyane nukuryama bagasinzira .

Nubwo kuryama ugasinzira bihagije ari byiza cyane, ariko hari abantu bagorwa no kubona ibitotsi ndetse ugasanga n’ikibazo gikomeye cyane kuri bo, gishobora gutuma bakoresha imiti,  kugirango babashe kubona uko basinzira neza.

Ubundi ubusanzwe, umuntu agomba kuryama amasaha ari hagati 7 ndetse n’amasaha 9. Ikindi niba ugeze mu buriri ufite gahunda yo kuryama ihamye ntiwagakwiye kurenza byibuze iminota makumyabiri utarasinzira.

Ese waba ujya ugira ikibazo cyo kubura ibitotsi, kandi wumva ushaka gusinzira?

Ese ujya ugira uburibwe muri wowe bukubuza gusinzira neza? hari ibyo ushobora gukora bikaba byagufasha kongera kujya usinzira neza.

Dore ibyagufasha kongera kujya ubona ibitotsi:

1.Kurya neza

Niba wifuza kongera kujya ubona ibitotsi, gerageza kurya neza kandi wirinde kurya ibiryo byinsi ugiye kuryama bizagufasha cyane.

Ikindi hari ibiryo byagufasha gusinzira neza birimo ibikomoka ku mata, ndetse n’ibindi byose bikungahaye kuri magnesium.

2.Gukora sport cyane

Gerageza gukora imyitozo ngororamubiri inshuro nyinshi kuko ifasha umubiri wawe kunanirwa bityo ugakenera kuruhuka.

Ntabwo bivuze ko ugomba gukora siporo mbere yo kuryama, ushobora no kuyikora mu masaha y’ikigoroba urangije akazi cg ibindi wakoraga, ubundi ukoga ukaruhuka. Nuryama uzasinzira neza.

3.Kugira amasaha yo kuryamiraho adahinduka.

Ibi nibintu bishobora kuba bigoye cyane kuri bamwe, ariko ibi bituma umubiri wawe umenyera ko hari igihe cyo gukora n’igihe cyo kuruhuka.

Gerageza rero gutoza umubiri wawe kuruhukira amasaha adahindagurika ndetse uwumenyereze neza bizagufasha cyane kubona ibitotsi vuba mu gihe ugiye kuryama.

4. Kwirinda ibintu bifite urumuri rwinshi nijoro

Gerageza kwirinda ibintu bifite urumuri rwinshi cyane mu masaha ya nijoro nka television,  mudasobwa , telefoni igendanwa ndetse n’ibindi bintu bifite urumuri rwinshi, kandi wibuke kuzimya amatara mu gihe ugiye kuryama bizagufasha cyane mu kubona ibitotsi vuba.

5.Kwirinda kurya no kunywa ibintu bikabura ubwonko cyane  ugiye kuryama

Gerageza kwirinda kunywa ikawa, ndetse n’ibindi binyobwa nka redbull hamwe n’ibindi kuko bishobora gutuma ugasinzira.

Ikindi kandi wirinde kurya n’ibiryo bikabura ubwonko bwawe kuko byakubuza kubona ibitotsi.

6. Meditation idakabije

Gerageza gukora ka meditation k’igihe gitoya bizatuma ubwonko bwawe buruhuka neza, bukavamo ibitekerezo bitesha umutwe.

Ikindi uryamye, wiyumvire ikintu cyiza, mu bitekerezo uryame aricyo kirimo, uzasinzira nk’agahinja kadafite icyo kitayeho.

7.Gerageza kugabanya kunywa inzoga n’itabi.

Hari abantu bambwirako kunywa inzoga cg itabi bigufasha kubona ibitotsi gusa ntabwo aribyo.

Gerageza kugabanya itabi unywa ndetse n’inzoga bizagufasha kujya ubona ibitotsi cyane kandi vuba.

Muntu ujya ugira ikibazo cyo kubura ibitotsi cyane, nagirango nsoze mbashishikariza gukurikiza Ibi bintu , niba mwifuza kujya musinzira bitabagoye kandi mutabanje kugana inzira yo gukoresha imiti.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button