Iyobokamana

Ese waba ugira ikibazo cyo kuribwa umugongo? Sobanukirwa Ikibitera ndetse nuko wakwirinda

Kuribwa umugongo muri iki gihe bikunze kwibasira abantu benshi cyane, abantu bakiri bato usanga bakora ibintu byinshi bicaye, bakarya bicaye, bakagenda bicaye muri macye ubuzima bwabo bunini babumara bicaye, ibi bigabanya cyane imibereho myiza ndetse n’ubuzima bwiza muri rusange bikaba byagira ingaruka zikomeye ku buzima.

Kubabara umugongo biri mu byiciro bitandukanye hari kuribwa umugongo byoroheje ndetse hakaba no kuribwa bikomeye cyane , kuribwa umugongo bikunze bwibasira abantu bose hatitawe ku myaka; cyane cyane ku bantu bafite umubyibuho ukabije, kimwe n’abahora bicaye, abanywi b’itabi n’abantu bahorana stress.

Kuri ubu tukaba tugiye kurebera hamwe ibimenyetso byo kuribwa umugongo , ibitera kuribwa umugongo ndetse nuko wakwirinda:

Ese ni iki gitera kuribwa umugongo?

Kuribwa umugongo bishobora guterwa no; kwicara nabi, kuryama nabi, kugwa cg se guterura ibintu biremereye, ubu buribwe bumara igihe kitarengeje iminsi 40 (uburibwe bworoheje). Uburibwe bugejeje mu mezi 3 buba bwabaye ubukomeye ugomba kugana kwa muganga.

Kuribwa umugongo byoroheje bituruka ku mikaya mito cg ligaments zizwi nka strains, iyi mikaya mito cyane y’umugongo ibabara byoroshye mu gihe wicaye nabi, wayikoresheje cyane cg se guterura ibiremereye.

Hari igihe kuribwa umugongo bishobora kuza gutyo nta n’impamvu ukeka ibiteye, aha ni ngombwa kugana kwa muganga kuko bagukorera ibizami bakareba ikibitera.

Naho kuribwa umugongo bikabije bishobora kwerekana izindi ndwara zikomeye zirimo: Kubyimbagana cg se gucika kwa diske z’umugongo, Indwara yo kuvunguka kw’amagufa , Arthritis, Trauma , Urutirigongo rwihinnye cg ruteye nabi, Infections zimwe na zimwe.

Dore ibimenyetso byo kuribwa umugongo

Ibimenyetso byo kuribwa umugongo ku bantu bigenda bitandukana bitewe n’umuntu runaka ndetse n’urwego  uburwayi buriho harimo: Kubabara imikaya, Kutabasha gutambuka neza cg guhindukiza umugongo, Ububabare bugenda bugaruka mu gice cy’umugongo, Uburibwe bugenda bukagera mu matako n’amaguru.

Kuribwa umugongo bishobora gukira hatabanje kwitabazwa imiti runaka, iyo kuribwa umugongo birenze ibyumweru birenga bibiri ukiribwa nibyiza ko wajya kureba muganga ukaba wakwivuza kuko hari igihe aba ari ikindi kibazo.

Rimwe na rimwe hari igihe kuribwa umugongo biba byerekana ubundi burwayi bukomeye, nubona buherekejwe na bimwe muri ibi bimenyetso uzihutire kugana kwa muganga: Biherekejwe n’umuriro, Kumva noneho utakibasha kunyeganyeza umugongo, Kumva ufite ikibazo mu ruhago cg se mu mara yawe havugamo ibintu,Niba wumva bukabije, ndetse ntibunashire kabone nubwo waba waruhutse cyane, Bukomeza bukagera mu maguru cg ukuguru kumwe, cyane cyane niwumva burenze mu mavi, Nubona uri gutakaza ibiro ku buryo bugaragara, Niwumva ucika intege cyane, cg ukagira ibinya mu kuguru kumwe cg yombi.

Ugomba kugana kwa muganga byihutirwa, mu gihe utangiye kuribwa umugongo bwa mbere ufite cg urengeje imyaka 50, cg mu gihe unywa inzoga nyinshi, ukoresha imiti myinshi nabi, ukoresha imiti yongera imbaraga, ukeka cg mu muryango hari urwaye kanseri ndetse n’indwara yo kuvunguka kw’amagufa ya ostheoporosis.

Dore uko wakwirinda kuribwa umugongo?

Kumenya icyaguteye umugongo ukakirinda nibwo buryo bwa mbere bwo kwirinda ko bwakomera cg bwazagaruka.

Nubwo abantu bose guhera ku bana, bashobora kurwara umugongo, hari ibintu bimwe na bimwe bigushyira mu kaga ko kurwara cyane. Ibyo twavuga:

  • Imyaka: abantu benshi uko bagenda bakura niko kuribwa umugongo bigenda biza, uhereye nko ku myaka 30 ndetse n’imyaka 40.
  • irinde Kunywa itabi:  Ibi bituma umubiri utageza neza intungamubiri muri diske z’umugongo, bigatuma ugira ikibazo cyo kuribwa umugongo.
  • Indwara : hari indwara zimwe na zimwe z’amagufa nka arthritis na kanseri zishobora kugutera kubabara umugongo cyane, ningombwa rero kujya kubaza muganga ukaba wakwivuza.
  • Ibiro birengeje urugero:  Abantu bakunze kugira ibiro byinshi mu mubiri, ntabwo ari byiza cyane kuko ari bimwe mu bishobora kugutera kuribwa umugongo.
  • Gerageza gukora sport:  Imikaya idafite imbaraga cg idakoreshwa ishobora gutera umugongo kuribwa, nibyiza ko wakwihatira gukora siporo cyane kuko bizagufasha kutaribwa umugongo.
  • Irinde Guterura nabi:  Gukoresha umugongo mu cyimbo cyo gukoresha amaguru bitera kubabara umugongo.
  • Ibibazo mu mitekerereze:  Abantu bagira ibibazo byo kwiheba ndetse no guhora bigunze cyane  bakunze kugira ibyago byinshi byo kuribwa umugongo cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button