Amakuru

Icyihishe inyuma ry’itabwa muri yombi rya Dr Habumuremyi Damien na prof. Egide karuranga

Dr Pierre Damien Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe na Prof Egide Karuranga wayoboraga Kaminuza ya Kibungo, bamaze iminsi ibiri bafunzwe aho bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye bakoze mu bihe binyuranye mu nyungu z’amashuri bari bayoboye.

Kuri iki cyumweru tariki ya 5 nyakanga 2020 urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwemeje amakuru avuga ko Dr Pierre Damien Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe na Prof Egide Karuranga wayoboraga Kaminuza ya Kibungo, bamaze iminsi ibiri bafunzwe aho bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye bakoze mu bihe binyuranye mu nyungu z’amashuri bari bayoboye.

Dr Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe, ni we washinze Kaminuza ya Christian University of Rwanda ikorera mu Mujyi rwagati ahazwi nka St Paul. Yatawe muri yombi ku wa Gatanu akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye n’icyaha cy’ubuhemu.

Bivugwa ko Dr Habumuremyi  ibyo aregwa yabikoze mu myaka itandukanye kuva yashinga iriya kaminuza mu 2017, ariko ko byakajije umurego cyane ubwo iri shuri ryatangiraga kujya mu bibazo by’amikoro, kubera kubura aho akura amafaranga yo kuribeshaho, agahitamo kujya atanga sheki zitazigamiye ndetse rimwe na rimwe agahitamo kujya ashaka inguzanyo zizwi nka “Lambert.

Hashize igihe kinini kuri iyi kaminuza ya Christian university abakozi bayo barimo abarimu ndetse nabandi bakozi b’ikigo muri rusange bavuga ko bdaheruka icyitwa umushahara.

Prof Egide Karuranga wari Umuyobozi wa Kaminuza ya Kibungo (Vice Chancellor) iherutse gufungwa, na we yatawe muri yombi akekwaho ibyaha byo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro ndetse n’icyaha gishingiye ku cyenewabo.

Amakuru atugeraho ni uko Prof Karuranga wayoboye Kaminuza ya Kibungo kuva mu mu 2017 kugeza umunsi ifungwaho, ibyinshi mu byaha akekwaho yabikoze mu mwaka wa mbere ku buyobozi bwe (hagati ya 2017 na 2018), aho agendeye ku cyenewabo, yemereraga bamwe mu banyeshuri kwiga ku buntu.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dominique Bahorera, yatangarije ikinyamakuru igihe.com ko amakuru y’itabwa muri yombi ryabo, aho yabwiye IGIHE ko bafunzwe ku wa Gatanu w’iki Cyumweru.

Ati “Ibyaha byose bakekwaho, babikoze mu nyungu z’amashuri bari bayoboye, umwe nk’umuyobozi undi nka nyir’ishuri.”

Ibi byose bikaba bikurikiye itangazo ryasohotse kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 kamena 2020 ryashyizweho umukono na ministri w’unurezi Dr Uwamariya valentine, rivuga ko kaminuza ya kibungo ifunzwe bitewe nuko itubahirije imyanzuro ihuruweho na za kaminuza. Ryagiraga riti:

Bijyanye no kuba kaminuza itarashoboye kubahiriza imyanzuro ihuriweho, Minisiteri y’Uburezi ibabajwe no kumenyesha ubuyobozi bwa Kaminuza ya Kibungo ko ibikorwa byayo byose bijyanye n’amasomo byahagaritswe kuva tariki ya 1 Nyakanga 2020.’’

Dr Habumuremyi watawe muri yombi, yavukiye i Ruhondo mu Karere ka Musanze tariki ya 20 Gashyantare 1961. Yize mu bihugu bitandukanye harimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Bufaransa na Burkina Faso. Afite Impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD) yakuye muri Kaminuza ya Ouagadougou.

Yagizwe Minisitiri w’Intebe tariki ya 7 Ukwakira 2011, umwanya yavuyeho tariki ya 23 Nyakanga 2014 agasimburwa na Murekezi Anastase. Yabaye kandi Minisitiri w’Intebe wa kane nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 asimbuye Bernard Makuza, Pierre Celestin Rwigema na Faustin Twagiramungu.

Muri Gashyantare 2015 Inama y’Abaminisitiri idasanzwe iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yagize Dr. Habumurembyi, Perezida w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta y’Ishimwe(Chancellery for Heroes, National Orders and Decorations of Honor), umwanya yariho kugeza ubu.

Dr Habumuremyi

Prof Karuranga we, yatangiye kuyobora Kaminuza ya Kibungo mu Ukwakira 2017. Afite Impamyabumenyi y’Ikirenga yakuye muri Kaminuza ya Laval muri Canada. Mbere y’uko aba Umuyobozi wa UNIK, yamaze imyaka itanu akora muri Kaminuza ya Laval (2012- 2017) aho yigishaga amasomo atandukanye arimo ajyanye n’imicungire y’ibijyanye n’ubukungu.

Mbere yaho (2006-2007), yabaye Umwarimu muri Virginia State University yigisha ibijyanye no gucunga ndetse no kwamamaza ibikorwa.

Prof. Egide karuranga

3 Ibitekerezo

  1. Former PM Damien Habumuremyi, yagiye ahombywa kenshi na Hotel ye, ubundi akijandika mu bintu bita Bank Lambert aho yagurijwe amafrg angana na 30 Million
    aho million imwe yagombaga kubungukira 300k / ku kwezi kuri 1M, bikarangura atishyuriye igihe maze bimuviramo ubukerererwe bwa 8 months bingana na 24millions kdi yaje kuyatanga yose ytitanguranwa ngo adafungwa.

  2. Ndashima imiyoborere ya Nyakubahwa Perezida Kagame, abantu bakora i byo bishakiye bajye babibazwa. Mudufashe mugere no muri Ritco Ltd mugenzure ibihabera byo kwirukana abakozi mu buryo bwakarengane biteye agahinda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button