Eden Hazard ntago yemeranya n’abakomeje kumushinja kubyibuha cyane harimo na Obi Mikel bakinanye muri Chelsea
Hazard utaragira ibihe byiza muri Real Madrid dore ko amaze gutsinda igitego kimwe gusa mumukino cumi n'umwe amaze gukina
Uyu mukinnyi wavuye muri Chelsea aguzwe miliyoni 130 z’ipawundi yerekeza muri Real Madrid yatangarije itangazamakuru mukiganiro yagiranye na Sky sports ko kugeza kurubu amaze kugabanya ibiro ko muminsi mike aza kuba yasubiye k’umukinire ye asanganwe ndetse azanarenzaho akageza Real Madrid yamaguze aho ikwiye kuba iri.
John Obi Micheal bakinanye muri Chelsea, we aherutse gutangariza sky sport ko mubakinnyi bose yaba yarakinanye nabo Eden Hazard ariwe mukinnyi w’umunebwe bakinanye ibi yabivuze nyuma yaho yarabajijwe kubijyanye nuko abona Eden Hazard muri Real Madrid.
Uwahoze atoza Arsenal Arsène Wenger we yavuze ko Eden Hazard atagize icyo akora kubijyanye n’umubiriwe (fitness) umupira we waba uri mumarembera.
Eden Hazard w’imyaka 29 yageze muri Real Madrid nyuma y’igihe kinini cyane y’ifuzwa n’iyi kipe dore ko muri gihe cyo kugurisha abakinnyi yanugwanugwaga muri Real Madrid umukinnyi nawe ubwe kugiti cye yifuzaga kujya muri Real cyo kimwe n’umutoza Zinedine Zidane.