Imikino

Dore zimwe muri Derby zikomeye cyane mu mupira w’amaguru kw’isi

Imikino izwi nka Derby ni imikino ikunzwe guhuza amakipe aturanye cyangwa se ayandi makipe ahora ahanganye buri kipe yumva ko ariyo ikomeye kurusha iyindi ndetse n’abafana ikurura abafana benshi baba basanzwe begeranye bityo imihigo no guharira bigahora bibaranga buri munsi.

Gusa urubuga rwa internet bleacherreport.com ruvuga ko imikino ya derby itagarukira gusa ku makipe yo mu mijyi imwe ahubwo ubuhangange ndetse n’imyemerere tutibagiwe no guturuka mu karere kamwe nabyo bishobora gufatwa nka derby, binatewe n’uburyo amakipe ahora ahanganye cyane.

Dore zimwe muri Derby zikomeye cyane kuri uyu mubumbe dutuye:

1. Old Firm DerbyCeltic vs Rangers

Aya makipe y’i Glasgow afite byinshi atandukaniyeho cyane ku bafana. Abafana ba Celttic bazwi nk’abagaturika bakomoka ku banya Irlande mu gihe aba Rangers ari aba protestanti kandi benshi bakaba ari abanya Ecosse ba nyabo. Muri Politiki kandi,abafana ba Rangers bemera ubwami cyane mu gihe aba Celtic bemera Repubulika.

Abafana baba ari benshi iyo Celtic ndetse na Rangers byakinnye
2. Soweto DerbyKaizer Chief vs Orlando Pirates

Iyi ni Derby yo mu gihugu cya Afurika y’epfo, Umwihariko w’iyi ni uko Kaizer Chief yashinzwe n’uwahoze ari umukinnyi wa Orlando Pirates Kaizer Motaung. Iyi derby kandi ibonerwa mu ndorerwamo ko ikipe imwe yaba ishyigiwe n’abazungu(Pirates) indi ikaba iy’abirabura (Chiefs).

Stade iba yakubise yuzuye iyo aya makipe yahuye
3. Holy War Derby : Cracovia vs Wisla Krakow

Mu mujyi wa Krakow muri Pologne. Muri iyi,mu mwaka w’1990 mu mukino wahuzaga aya makipe, Police ya Pologne yashatse kwiyama abafana ba Cracovia bashakaga guteza akavuyo ku kibuga aba ariko ntibayiviriye ni ko kuyadukira maze abafana ba Wisla nabo babiyungaho bose badukira Police iyi nayo amaguru iyabangira ingata irahunga gusa bamwe mu bafana ntibayivirira ni ko kwinjira muri amabassade y’aba soviet bajya gushakamo aba police bari bihishemo.

Holy war derby nuku biba byifashe
4. Istanbul DerbyFenerbache na Galatasaray

Izi kipe ntabwo ziba ku mugabane umwe ni ubwo ziba mu mujyi umwe. Fenerbache ibarizwa muri Asia mu gihe Galatasaray ibarizwa mu gace cy’ i burayi. Muri Istanbull derby stade ziba zuzuye imyotsi amafirimbi indirimbo nyinshi amabendera ariho amashusho ateye ubwoba n’ibindi. Ibi abafana ba Galatasaray babyita Ikaze i kuzimu(Welcome to Hell).

Imiriro aba ari yose iyo Fenerbache ndetse na Garatasaray byahuye
5. North London DerbyTottenham vs Arsenal

Ikintu abafana b’imisambi batazibagirwa ni mu mwaka w’1919 nyuma y’intambara ya mbere y’isi ubwo yarangiraga PL yafashe icyemezo cyo kongera umubare w’amakipe bakongeraho andi abiri. Ibi byatumye ikipe ya Chelsea yari iya 19 ihita iguma mu cyiciro cya mbere nubwo yari yamanutse. Undi mwanya wa 2 ubundi mu mibare wagombaga guhabwa Spurs yari iya 20 muri shampiyona y’icyiciro cya mbere cyangwa se wenda Burnley yari iya gatatu mu cya kabiri(Hazamutse 2) gusa uyu waje kwegukana Arsenal yari iya 6 mu cyiciro cya kabiri.

Gushyamirana ntibyabura muri London Derby

 

6. Merseyside DerbyLiverpool vs Everton

Iyi ni Derby yo mu mujyi wa Liverpool ihuza ikipe ya Everton ndetse n’ikipe ya Liverpool yitiriwe uwo mujyi, byatangiye nyuma yo gutwarira igikombe cya mbere cya shampiyona I Anfield, ikipe ya Everton yaje gushwana na nyiri ikibuga ihita yiyimukira irigendera, maze uwari nyiri ikibuga nawe ahita ashinga ikipe ya Liverpool, maze guhangana gutangira ubwo kugeza nanubu.

Ishyaka riba ari ryose bituma havamo no gushyamirana iyo aya makipe yahuye
7. Derby Della Madonina: Milan Ac vs Internazionale

Mu mwaka w’1899 ubwo abimukira b’abongereza bashingaga ikipe ya Milan Ac bakanategeka ko igomba gukinwamo n’abongereza gusa. Ibi ntibyaje kwishimirwa na bamwe mu bafana b’iyi kipe bahisemo kwishingira ikipe yabo bakayita Internazional, maze batangira guhangana kuva icyo gihe kugeza ubu, kuko nubwo baheruka gukina ejobundi hashize habaye gushyamirana hagati y’abakinnyi babiri aribo Ziltan Ibrahimovich wa As Milan ndetse na Lomelu Rukaku wa Inter Milan.

Nuku biba byifashe ku mukino wa Inter Milan na As Milan
8. Superclásico : Boca juniors vs Riverplates

Iyi ni Derby ihuza amakipe abiri yo mu gihugu cya Argentine ahora ahanganye bikomeye cyane ndetse n’abafana ubwabo guhangana kuba ari kose, kuko imvururu ziraba abafana bakarwana ndetse bamwe bakasiga ubuzima bitewe no gushyamirana, kuva aya makipe yatangira guhura amaze gukina imikino 252, ikipe ya Boca Junior imaze gutsinda imikino 89 naho ikipe ya River Plates ikaba imaze gutsinda imikino 83, mu gihe bamaze kunganya imikino 80.

Nuku biba bimeze iyo Boca na River byahuye
9. El calasco derby : Barcelone vs Real Madrid
Iyi ni derby ihuza amakipe y’ibihangage hano kuri uyu mubumbe dutuye ariyo Barcelone ibarizwa mu ntara ya Catalogna mu mujyi wa Barcelone ndetse n’ikipe ya Real Madrid ibarizwa mu murwa mukuru wa Madrid mu gihugu cya Espagne.
Guhangana kuba ari kose hagati y’abakinnyi mu kibuga iyo aya makipe yahuye
10. Madrid derby: Atletico Madrid vs Real Madrid

Iyi ni Derby ihuza amakipe abiri abarizwa mu mujyi umwe ariyo Atletico Madrid ikinira kuri Stade ya Wanda Metropolitano mu mujyi wa Madrid ndetse n’ikipe ya Real Madrid ikinira kuri Stade ya Santiago Bernabeu muri uwo mujyi wa Madrid, akaba ari amakipe ahora ahanganye cyane haba ku bakinnyi ndetse n’abafana muri rusange.

Ni uku biba bimeze iyo aya makipe yahuye
11. Eternal Enemies Derby: Olympiakos vs Panathinaikos
Iyi ni Derby yo mu gihugu cy’Ubugereki ihuza amakipe abiri ahora ahanganye ariyo Panathinaikos ifanwa n’abifite muri uwo mujyi w’amateka ndetse n’ikipe ya Olympiakos ifanwa nabo twakwita abakene bo mu mujyi wa Athene.
Nuku biba byifashe iyo Olympiakos yahuye na Panathinaikos

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button