
SADC yavuye ku izima yemeza gucyura Ingabo zayo ziri muri DR Congo
Abakuru b’Ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Amajyepfo, SADC, banzuye ko Ingabo zawo riri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo batangira gutaha mu byiciro.
Mu nama idasanzwe yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ry’iyakure, yabaye kuri uyu wa 13 Werurwe 2025, abakuru b’ibihugu na za guverinoma n’ababahagarariye iyobowe na Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, banzuye ko izo ngabo zigomba gucyurwa.
Itangazo ry’umwanzuro w’iyi nama wagiraga uti “Inama yarangije ubutumwa bwa SAMIDRC no gukura ingabo za SAMIDRC muri RD Congo mu byiciro.”
Ni inama yitabiriwe na Perezida wa Zimbabwe akaba n’Umuyobozi Mukuru wa SADC, Emmerson Mnangagwa, Umwami Mswati III wa Eswatini; Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina, Joao Lourenco wa Angola, Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, Lazarus Chakwera wa Malawi na Hakainde Hichilema wa Zambia
