Iyobokamana

Dore imyitwarire idakwiye kuranga abakundana kuko bishobora kwangiza umubano wabo

Mu rukundo Hari ibintu bimwe na bimwe bikunze gukorwa n’abantu abakundana ariko bagatekereza ko ntacyo bitwaye kandi mu by’ukuri baba bangiza umubano wabo.

Niyo mpamvu tugiye kurebera hamwe imwe mu myitwarire idakwiye kuranga abantu bakundana kuko bishobora gutuma umubano wabo wangirika ukaba warangira.

Dore imwe mu myitwarire idakwiye kuranga abakundana:

1. Kutavugana

Kutavugana hagati y’abakundana ni umuco utari mwiza kuko mugenzi wawe ntabwo ashobora kumenya ibyo utekereza, uko wiyumva n’ibyo wifuza kandi mutigeze muvugana ngo ubimubwire, Burya kuvugana no guhana amakuru ni ingenzi cyane mu rukundo kuko bituma n’igihe mugiranye ikibazo mubasha kugikemura.

Guhana amakuru iyo bibuze hagati y’abakundana, nta kabuza urukundo rwanyu rugenda ruyoyoka ndetse ntimubashe kumenya icyabiteye.

2. Kwitana ba mwana

Kwitana ba mwana ni Kimwe mu bintu bisenya umubano w’abakundana, Burya iteka iyo umwe mu bakundana ahora areba ngo mugenzi wanjye yakoze ibi, mbese ikibaye cyose ukumva ko ari amakosa ya mugenzi wawe urukundo rwanyu ntakabuza ruhura n’ibibazo.

Ingaruka mushobora kutazibona ako kanya ariko uko iminsi ishira niko urukundo rugenda ruyoyoka mukisanga mutakibashije kubana kandi byaratangiye mubifata nk’ibyoroshye.

3. Kumva ko byose bigomba gukorwa uko ubishaka

Ikindi kintu abantu bakundana bakwiriye kwirindwa ni ugohora iteka wumva ko ibintu byose bigomba gukorwa uko ubishaka. Uyu ni umuco ugirwa n’abatari bake ariko batazi ko bawufite.

Ubundi mu rukundo umuntu yagakwiye kwiyibagirwa ntiyumve ko ibitekerezo bye n’ibyifuzo bye ari byo bigomba gushyirwa imbere ahubwo akareka na mugenzi we akagaragaza ko hari icyo ashoboye.

4. Kwisuzugura

Ikindi kintu cyangiza urukundo ni ukwisuzugura no kutiha agaciro k’umwe mu bakundana.

Iyo wisuzugura bituma utekereza ko umukunzi wawe mudakwiranye, ugasanga ugirira abandi ishyari, ntiwizera umukunzi wawe ndetse rimwe na rimwe bikaba n’intandaro yo gufata ibyemezo bidakwiye.

Kwisuzugura bishobora no gutuma uburyo umukunzi wawe yakubonaga bihinduka kuko nawe ubwawe uba utiha agaciro ngo wiyiteho uko bikwiye.

5. Kubika inzika

Muri kamere ya muntu usanga habamo kwibuka ibibi bakorewe n’abakunzi babo niyo haba haciye igihe kinini kurusha kwibuka ibyiza bakorewe nyuma umunsi umwe.

Abantu bakundana bakwiriye kwirinda Kubika inzika kuko atari byiza, ni ibintu bisenya urukundo kuko bituma iteka ikibaye cyose kibyutsa ibyashize kugeza ubwo kwihangana byanga umwe agafata umwanzuro wo kubivamo.

6. Kumva ko uri miseke igoroye

Kumva ko uri miseke igoroye ndetse no kwishongora kuri mugenzi wawe ni ibintu bikunda gusenya inkundo z’abantu benshi, kuko burya kwishongora bituma umuntu yumva ko ariwe kamara, ndetse gusaba imbabazi bikaba ingorabahizi kuko uba wumva uri umuntu ukomeye udakwiye guca bugufi.

Kwishongora kandi ntibitana no kumva ko uri miseke igoroye mbese nta kosa na rimwe ugira ahubwo iteka ugahora wumva ko mugenzi wawe ariwe ukora amakosaa gusa, Ibi ariko ntibyubaka birasenya kuko uwo mubana ageraho akakurambirwa agahitamo kwigendera.

7. Kumva ko umukunzi wawe adashobora kukureka

Kumva ko umukunzi wawe adashobora gufata umwanzuro wo kukureka na byo biri mu byibanze mukwiye kwirinda kuko biri mu byangiza umubano wanyu.

Iyo utekereza ko uwo mukundana adateze na rimwe kuzagusiga, bituma urekeraho gukora bya bikorwa bituma umubano ukomera ndetse n’agaciro wamuhaga kakagenda kagabanuka.

Aha niho uzasanga umuntu ahora aca umukunzi we inyuma ariko akumva ko ntacyo bitwaye, aho gukosora amakosa akayahoramo.

Hari n’iyindi myitwarire myinshi tutabashije kuvuga gusa twabahatiyemo iyi ngiyi, abantu bakundana mukwiriye kwirinda ikintu cyose cyatuma umubano wanyu usenyuka kuko burya kubaka umubano biragora cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button