Iyobokamana

Dore impamvu zituma abakobwa beza cyane batinda kubona abagabo

Ubwiza bw’umukobwa ntibusobanuye ko ahita abona umugabo mu buryo bwihuse kuko hari n’igihe usanga abafatwa nk’aho badasamaje aribo barongorwa cyane.

Abantu benshi bakunze kwibaza impamvu abagabo beza, cyangwa se bafite amafaranga badashaka abakobwa beza kandi baba babifitiye ubushobozi, ahubwo ugasanga bishakira ba bakobwa bafite uburanga buringaniye budatangarirwa na benshi.

Akenshi usanga abakobwa beza cyane, mbese ba bandi umuntu abona akabatangarira ari bo benshi bakunze kubaho badafite abagabo kandi bararengeje imyaka y’ubukure ndetse nta n’icyo babuze mu bigaragarira amaso y’abantu.

Benshi muri abo bakobwa baba ari ibyamamare mu muziki, abandi ni abakinnyi ba Cinema, hari abakora mu nzego za Leta zizwi, abandi bakabarizwa mu bigo byigenga bikomeye cyane ndetse hari n’abo mu nsisiro z’aho mutuye.

Uyu munsi tugiye kugaruka ku mpamvu zituma aba bakobwa batabona abagabo maze bakamara imyaka myinshi batari babbabona:

1. Abakobwa beza bakunda kubenga cyane

Abakobwa beza cyane bakunze kubenga abasore cyane cyane babaziza kuba batazwi cyangwa kuba badafite ubushobozi buhagije ahanini bitewe nuko abo bakobwa baba biyumvisha ko hari abandi basore bazaza nyuma y’uwo kandi bafite ibyangombwa byose bifuza.

Uko gukomeza kubenga rero, na byo hari igihe bituma abura umugabo kuko abo yabenze bagenda babibwira n’abandi basore bityo ntibagire igitekerezo cyo kumurambagiza.

2. Abasore baba bumva ko abo bakobwa bafite abakunzi bitewe nuko basa 

Abasore benshi batekereza ko aba bakobwa bashobora kuba barabonye abakunzi maze bagatinya kuba bagirana umushyikirano na bo.

Yemwe n’igihe bavuze ko nta basore bafite bakundana na bo, abasore babifata nk’ikinyoma kubera ko baba batiyumvisha uburyo abakobwa beza bamara imyaka ingana ityo batarabona abasore babifuza. Ibi bigatuma babura abo bakundana bagahera ku ishyiga.

3. Abakobwa beza bakunda ubuzima buhanitse

Bene aba bakobwa bakunze kubaho mu buzima bworoshye kandi buhanitse, usanga bakenera kugendana n’ibigezweho kandi burya ibigezweho birahenda. Abasore rero usanga batinya gukundana na bo kuko baba bumva batazababonera ibyo baba bakeneye mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Niba uri umukobwa Imana yahaye uburanga menya ko budahagije. kwisanzura mu bandi kandi ukagaragaza imbamutima zawe ndetse ukaba inyangamugayo ni cyo kizatuma abandi bakwisanzuraho kandi muri bo hari uzakubengukwa akakugira umukunzi hanyuma mugatangira gutegura indi mishinga.

4. Abakobwa beza baba bazi icyo bashaka mu buzima

Benshi muri aba bakobwa bafite uburanga buhemuza abagabo benshi ngo ntibaba bashaka abantu babatesha umwanya babahamagara bashaka ko bagirana ibiganiro bitandukanye.

Usanga bene aba bakobwa bibera mu buzima bwo gushaka kugera ku ntego zitandukanye z’ibyo baba bakora kuruta uko bafata umwanya ngo bawuhe abakunzi babo.

5. Abakobwa beza ntabwo bapfa kwizera abantu

Ikindi kibazo aba bakobwa b’uburanga bahura na cyo ngo birabakomerera kugira umuntu n’umwe bizera cyane cyane abagabo baza bashaka gukundana na bo.

Impamvu bibakomerera kizera abagabo cyangwa abasore ngo ni uko baba batazi ikibazanye kuko ngo hari igihe bakururwa n’ubwiza bw’abakobwa, ariko ngo abaza bafite gahunda yo gushyingiranwa na bo bakaba ari mbarwa, ahubwo ugasanga abajya gutereta bene abo bakobwa bajyanwa n’iraha no gushaka kwimara irari ry’akanya gato.

Ibi bituma benshi muri aba bakobwa bahera ku ishyiga abandi bagashaka bakuze cyane.

6. Abasore barabatinya cyane kubera uko basa

Burya ubwiza bw’abakobwa ni umugisha ariko ku rundi ruhande ngo bushobora kuba umuvumo kuri nyirabwo.

Ni bwiza kuko butuma abantu benshi cyane cyane abagabo birahira ubufite ariko na none butuma benshi abagabo babatinya ntibabegere ngo babaganirize kubera ko baba batinyitse.

Buri musore umubonye ahita atangira kwiyumvisha ko umukobwa nk’uwo mwiza afite abandi yagenewe bafite ubushobozi, ko atamwemera, ko amusabye urukundo yamusebya,… bigatuma bategereza imyaka n’imyaniko abo bazakundana rimwe na rimwe bakababura.

7. Ntabwo bahora biteguye

Benshi muri aba bakobwa beza ngo bahugira mu kwiyitaho, birimbisha, kugira ngo bagaragare neza nyamara ntibite kubyo kugira umushyikirano uzatuma bavamo abagore babereye urugo.

Ngo iyo atiteguye guhura n’umusore, ntashobora kugirana na we umushyikirano kabone n’ubwo yaba ari umusore ushamaje kandi wujuje ibisabwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button