Iyobokamana

Dore impamvu udakwiriye kwimenyereza kuryama wubitse inda

Akenshi abantu baryama bubitse inda ariko ntabwo Bazi niba ari byiza cgangwa ari bibi

Ikiremwamuntu cyemera ko kuryama amasaha 7 kugeza ku 8 cyangwa 9 ari ingenzi cyane ndetse bamwe banagerageza kubyubahiriza. Gusa ntabwo benshi bita ku buryo baryama (Posture) kandi nabyo ari ingenzi.

Akenshi uburyo waryamyemo hari ubwo bikugiraho ingaruka mu gihe ukangutse, bamwe babyuka bakanda umugongo cyangwa bataka ahantu hatandukanye.

Agaruka kuri iyi ngingo abinyujije kuri konti ye ya Instagram, umuhanga Dr Khanita usanzwe ari umuganga mu bitaro bya Maryland muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagize ati: ”Ese ujya uryama wubitse inda? Ukeneye gushaka indi miryamire mishya”.

 

Yakomeje agira ati: ”Kuryama wubitse inda, bituma ubyuka umugongo uri kukurya, bitera umunaniro ukabije by’umwihariko mu gihe ubyutse, kuryama wubitse inda, bituma urwara umugongo, ijosi ndetse n’ibituza bishobora kukurya cyane”.

Dr Joydep Ghosh, umuganga mpuzamahanga ku bitaro bya Fortis na Kolkata, yavuze ko kuryama wubitse inda bituma ibiro byawe byose byibumbira hamwe mu mubiri wawe ku buryo ushobora kugira ikibazo gikomeye cy’umugongo, umunaniro ndetse n’izindi zitandukanye”.

Uyu mugabo yasobanuye ko kuryama wubitse inda byangiza ijosi, gusa avuga ko n’inda ubwayo ibigiriramo akaga. Ati:”Ibi byangiza n’inda cyane kandi bikagira n’ingaruka ku ijosi”.

Abantu baryama bubitse inda bagirwa inama yo gushaka matera nini ku buryo bitagira ikibazo gihambaye ku buzima bwabo ndetse babishobora bagahindura imiryamire. 

Src:indianexpress.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button