Amakuru

Dore ibintu ushobora gukorera umukunzi wawe niba wifuza ko ahindura imyambarire

Mu gihe uri umukobwa cyangwa umuhungu ariko ukajya ubona umukunzi wawe uko yambara ntabwo bigushimisha , ntabwo ari ngombwa guhita ubimubwira, kuko akenshi bishobora kudatuma ahinduka ahubwo bikaba byabateranya. Muri iyi nkuru turareba ibintu by’ingenzi wahita umukorera kandi byamufasha guhindura imyambarire.

Dore ibyo wakora niba wifuza ko umukunzi wawe ahindura uburyo yambara:

1.  Ntugateshe agaciro imyambarire ye

Burya iyo utesha agaciro ikintu umuntu akunda biba ari ukumutera imbaraga zo kurushaho kugikunda. Niba ari umukobwa wimubwira ko imyambaro yambara itamubera ndetse niba ari umuhungu ntukamubwire ko yambara nk’abasore b’ibirara. Ibyo ntabwo byatuma ahinduka ahubwo byatuma mutandukana mubipfuye.

2. Muherekeze niba agiye kugura imyambaro

Mu gihe umukuni wawe agiye kugura imyenda ukwiriye kumusaba ko wamuherekeza kugirango ubashe kuba wamufasha guhitamo imyenda myiza ndetse izajya igushimisha mu gihe ayambaye. ikindi kandi niba mujyanye ntabwo ukwiye kumutegeka ibyo agura bitewe nibyo wowe ukunda ahubwo mugomba kujya mujya inama yibyo yagura mufatanije.

3. Guha umukunzi wawe impano y’imyambaro wifuza 

Igihe wamuhaye impano ntukagendere ku byo asanzwe akunda kwambara ahubwo wowe wamuhitiramo ibyo ukunda. Iyo iyo mpano amaze kuyakira akaba yakwambara ibyo wamuhaye, ujye umubwira ko yabaye mwiza, ko aberewe n’andi magambo meza atuma akunda ibyo yambaye kurusha ibyo yari asanganywe. Gusa na none ntabwo ukwiye kwirengagiza ibyo akunda cyane ngo umugurire ibyo wowe wifuza ijana ku ijana.

Urugero niba akunda kwambara amabara udakunda ariko ukaba ukund forme yayo, icyo gihe uzamugurira forme akunda ariko ifite amabara wowe ukunda.

4. Musabe kwambara ibyo ukunda ariko utabimutegetse

Ntabwo ari byiza guhita ubwira umukunzi wawe ko agomba kwambara imyenda ukunda wowe nk’umuntu urimo kumutegeka ahubwo ukwiye kubimusaba, ariko ukabikora ubanje kwinyuza hirya no hino umubaza utubazo tuganisha ku kwambara ibyo ukunda ariko utabimutegeka, ushobora kubimusaba ntahite abikora ariko bisigara mu mutwe akamenya ko aribyo ukunda kandi ntakabuza igihe kiragera akambara byabindi ukunda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button