Iyobokamana

Dore ibibazo ukwiriye kwibaza mbere yo guca inyuma uwo mwashakanye cg umukunzi wawe

Guca inyuma uwo mwashakanye cyangwa se umukunzi wawe ni ibintu byoroshye,mu gihe kurema  icyizere hagati yawe nuwo mwashakanye cg umukunzi wawe bigorana,ubundi guca inyuma uwo mwashakanye cg umukunzi wawe biba bisobanura ukwikunda, kutagira umutima ndetse n’umugambanyi kuko uba wagambaniye icyizere cya mugenzi wawe.

niyo mpamvu mbere yuko ujya kumuca inyuma ugomba kubanza ukibaza ibi bibazo bikurikira hanyuma ukabona gufata umwanzuro wibyo ugiye gukora

1.Ese uzamera gute nabimenya?

Guca uwo mwashakanye inyuma cg umukunzi wawe biba mu ibanga kandi uko ugenda ubikora niko bigenda bifata indi ntera bikagera aho bikomera kuko uba wiyumvisha ko utazafatwa,ariko ikibazo kimwe buri muntu wese agomba kwibaza mbere yuko aca mugenzi we inyuma ni,ese n’irihe shema cyangwa ikimwaro nzagira mu ighe mugenzi wanjye namenya ko njya muca inyuma kandi wenda we atabikora?

2.Ese wumva umerewe ute iyo uri kumuca inyuma?

Guca inyuma uwo mwashakanye cg umukunzi wawe biba bikuyeho icyizere mugenzi wawe yakugiriraga kuko uba wangije amasezerano mwagiranye yose , ese wiyumva gute iyo uri kumuca inyuma , nyabuna hindura ibitekerezo bwa kabili maze utekereze uko bimera mu gihe waciye inyuma umukunzi wawe.

3.Niki wunguka iyo uciye inyuma uwo mwashakanye cyangwa umukunzi wawe?

Guca inyuma biraryana ndetse bikaryana cyane iyo ari uwo mwashakanye cg umukunzi wawe wagusezeranyije ko azaba umunyakuri imbere yawe ariko agakora ibinyuranije nibyo yagusezeranyije. Mbere yo guca mugenzi wawe inyuma ujye ubanza wibaze uti, ese ni iyihe nyungu nzunguka mu guca inyuma uwo twashakanye cg umukunzi wanjye?

4.Ese urifuza ko umubano wawe n’uwo mwashakanye cg umukunzi wawe urangira?

Iki nacyo ni ikindi gice abantu baca inyuma abo bashakanye cg abakunzi babo bakwiye kwibaza mbere yo kubikora ; Uca inyuma umugore wawe kandi ukagumya unashaka ko umubano wanyu ukomeza nta nkomyi, mbese nkaho nta kintu cyabaye. icya mbere niba ukomeje kwita k’umukunzi wawe , ufite kwibaza ubwawe niba witeguye ko umubano wanyu urangira, kandi niba utiteguye ntabwo bizakorohera kongera kumuremamo icyizere mu gihe yamenye ko umuca inyuma.

Mwirinde guca inyuma abo mwashakanye cyangwa se abakunzi banyu kuko byangiza icyizere hagati yanyu ndetse n’umubano wanyu ukaba wahagarara burundu kandi muba mwarasezeranye kutazahemukirana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button