Dore ibibazo abantu banywa inzoga nyinshi bashobora guhura nabyo mu buzima bwabo
Ubusanzwe ijambo alcohol aricyo gisindisha risobanurwa ngo ni umuhanga woshya umutu ukamutera kwibeshya, kunywaho buhoro buhoro ni ukwibeshya kuko bigera aho bihitana ubwenge bwawe ndetse ugata agaciro kawe n’ubutunzi bwawe.
Ibibazo ushobora guhura nabyo mu gihe unywa inzoga nyinshi:
Ubundi inzoga zigabanura ubuzima bw’impagarike n’intekerezo bigatuma umuntu atagira gahunda mu buzima busanzwe, Alcohol irwanya ibyo kurya, ikamya imisemburo yo mu gifu n’urusenda rushinzwe gahunda yo mu mara, iburizamo gukwirakwizwa kwa Vitamine A, B, B1, B2.
Kunywa Alcohol bitera umuntu gutangira kurwara umugongo, ubwenge bwo kwita ku bantu ushinzwe bitangira kugabanuka ndetse no gutangira kubabuka iminwa yawe, Umuntu unywa inzoga nyinshi atangira kubyara abana adashoboye kurera, akavuna igihugu cye ndetse n’abavandimwe.
Inzoga zirimbura Ubwonko ndetse n’umwijima, ikindi inziga zigabanya kwiyumvisha, inzara z’ubwenge zikagenda zigabanuka buhoro buhoro maze umuntu akajya agendera ku by’abandi bemeje atakigira Imbaraga zo kwifatira umwanzuro.
Inzoga nyinshi zituma imigabo n’imigambi y’umuntu ishira, guhuriza hamwe imigambi yawe bikakunanira. Iyo inzoga zimaze kukumaramo Vitamine B birangwa n’uko umubiri wawe utangira kugira ibibazo, mu bwonko bwawe hakabamo impagarara.
Ikindi inzoga zituma umuntu adasinzira neza, Guhinduka mu mico, kudafata mu mutwe ibintu, kujijuka n’ubuhanga birahgabanuka, kurwara isusumira n’ibinya mu ngingo, amaguru atangira akora nabi, kurwara ibibyimba mu mwijima, kuzura amazi mu nda, imyuma ishobora gukora k’ubuzima bw’umusinzi.
Inzoga yonona n’abana bakiri mu nda, inzoga kandi yonona n’abana umuntu azabyara kandi bakamubaho karande, kuko nawe ubwo busembwa ashobora kubuha umwana umukomokaho, ninayo mpamvu Imana yabuzanyije inzoga.
Umuryango w’Abibumbye ishami ryita ku buzima(OMS), wavuze ko kuba umusinzi ari ubumuga nk’ubundi kuko ngo uwafashwe n’ubusinzi ahombya umuryango we, abaturanyi be ndetse n’igihugu muri rusange.
Mu bice Bimwe na Bimwe by’isi inzoga zigenda ziyongera kurusha abaturage, ibi bituma ababyeyi bamwe bahinduka abasinzi cyane maze abana babo bakabaho ubuzima bubi ndetse bakabaho bameze nk’imfubyi kandi bafite ababyeyi.
Ubwigenge n’ubwigunge bimaze guhitana imiryango myinshi bitewe n’icyorezo cy’inzoga nyinshi, Umuryango w’Abibumbye ishami ryita ku buzima rikaba rivuga ko mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere Leta zikwiye guhagurukira gukangurira abantu kunywa inzoga nkeya kuko abenshi bibwira ko ari ikinyobwa gikwiriye abagabo ndetse ngo kikaba n’ikimenyetso kiranga umuntu ufite ifaranga.