Amakuru

Dore Code wakifashisha ugahabwa Service byihuse ku butaka bw’u Rwanda

Nkuko isi ikataje mu iterambere ;ubu serivise zisigaye zitangwa mu buryo bw’ikoranubahanga aho usanga gahunda y’ikoranabuhanga yihutisha byinshi mu iterambere .Niyo mpamvu uyu munsi  Kivupost  yifuje kubabwira zimwe muri kode(codes) zagufasha kubona serivisi (n’ubwo waba ukoresha telefone isanzwe) ni ukuvuga itagezweho(Smartphone) ugakanda iyo mibare hanyuma ugakurikiza amabwiriza kugeza ubwo ubonye icyo wifuza.

Reka duhere ku wifuza kumenya amakuru ku cyangombwa runaka cy’ubutaka, akaba ashobora gushyira amayinite muri telefone hanyuma agakanda *651#

Uwifuza kujya muri gahunda ya Ejo Heza yo kuzigamira izabukuru muri RSSB, gutanga imisanzu no kumenya imiterere y’ubwizigame bwe akanda *506#.

Uwifuza kwivuza akoresheje ikoranabuhanga ry’ikigo cyitwa Babyl akanda *811#, mu gihe uwifuza kureba Simu kadi (SIM Cards) zimubaruyeho akanda *125#.

Uwifuza gukoresha serivisi z’Irembo akanda *909#, uwifuza gutanga imisoro muri Rwanda Revenue Authority akanda *800#, mu gihe umuhinzi wifuza kujya muri gahunda ya Smart Nkunganire akanda *774#.

Uwifuza kureba niba nta mafaranga y’ibihano (Contrevention) yaciwe na Polisi akanda *127#, uwifuza kureba nimero ye ya MTN akanda *135*8#, mu gihe uwifuza kureba nimero ye ya Airtel akanda *467#.

Uwifuza kumenya amakuru ye ajyanye n’ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de Santé) cyangwa RAMA akanda *876#, mu gihe uwifuza kugura umuriro w’amashanyarazi (muri cash power) akanda *720#.

Hashobora kuba hari izindi USSD Codes tutarondoye hano nawe wibuka, wazitwandikira munsi y’inkuru (muri Comments) ukazisangiza abandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button