Amakuru

Dore ibyo ukwiye kwitaho mu gihe ugiye kugura mudasobwa

Mbere yo kugura mudasobwa ntoya igendanwa (laptop), hari ibintu byinshi ugomba kurebaho.

Ugomba gukora ubushakashatsi kugirango umenye laptop zigezweho, ndetse naho ibiciro bigeze.

Ugendeye kubyo wifuza kuzayikoresha, ushobora guhita ukura ku rutonde bumwe mu bwoko bwa za laptop watekerezaga mbere hanyuma ukareba kuzindi zishobora gukora ibyo wifuza.

Niba utekereza kuba wazagura laptop, hano ngiye kukugezaho bimwe mu byagufasha wagenderaho ukagura laptop nziza ikubereye kandi ishobora gukora ibyo uyishakira.

Inama zagufasha kugura laptop nziza : (Laptop Buying Guide)

1. Hitamo Platform(Operating system) ushaka kuzakoresha : Mac, Windows, linux cg Chrome ?

Operating system ni umutima wa laptop yawe. Niyo igenzura ikanakoresha ibice bya mudasobwa bifatika(hardware), n’ ibidafatika(software), ububiko(memory), ibicomekwaho(connected devices) ndetse n’ ibindi byose bikorerwaho cg bibikwaho.

Ikindi cy’ ingenzi cyane nuko ariyo ituma ubasha gukoresha laptop yawe ndetse na porogaramu zayo muburyo ubasha kubonesha amaso.

Kugira ngo ugure laptop nziza banza utekereze neza ibyo wifuza kuyikoresha, porogaramu ushaka kuyishyiraho n’ izo abandi bashobora kuyikoresha bashobora gushyiraho, ingengo y’ imari wateganyirije icyo gikorwa, ndetse n’ ibindi wumva ushobora kuzayikoresha nyuma y’ igihe.

2. Hitamo ingano wifuza (Ibijyanye n’ aho kurebera cg Display screen)

Mudasobwa zo mubwoko bwa laptop zashyirwa nko mubyiciro bitatu ugendeye kungano ya screen : Intoya ziba zifite inch 11,12 na 13 (Ultra portable)Iziringaniye ziba zifite ibipimo bya inch 14, 15, na 16 (Midsize)Inini ziba zifite ibipimo bya inch 17 no kurenzaho (Desktop replacement)
Inini cyane zikoreshwa cyane n’ abakunze gucyiniraho imikino, abakora imirimo ya multimedia, kureberwaho amafilime, nibindi. Wamenya ko iyo screen ari nini cyane binatuma uburemere bwa mudasobwa nabwo bwiyongera.

Mukuyikoresha muyiregera kukuba yajya ikoreshwa muburyo bwa higher resolution kuko ariyo ituma ibifunguriweho bigaragara neza.

3. Processor (CPU)
Ugomba gutekereza neza processor igukwiriye. Urugero niba ucyeneye gukoreraho imirimo ya design cg gucyiniraho imikino itandukanye bisaba ko uba ukoresha mudasobwa yihuta. Ariko nanone, niba ucyeneye iyo gukora utuntu tworoshye nko kujya kuri internet gushakisha ibintu bitandukanye, kureba za emails, , kureba ku mbuga nkoranyambaga, kwandika ibintu muri word cg excel, ibyo byose ntibicyeneye mudasobwa yihuta cyane nubwo nayo yabikora neza kurushaho.

4. Memory (RAM)
Kugira memory nini ni ibyi’ ingenzi cyane mumikorere myiza ya mudasobwa. RAM nziza nizo zishobora kukwemera kuba wakorera ibintu byinshi cyane kuri mudasobwa muri pororgaramu zitandukanye zifunguwe.

5. Hard Drive
Hitamo laptop ifite ububiko buhagije. Kubantu bakunda gukoreshaho porogaramu ziremereye nk’ ifasha mugukora editing no gucyina imikino, kugira ububiko buhagije ningombwa cyane. Ububiko bwo muri mudasobwa iyo budahagije ushobora kugura ubundi bw’ inyuma (external hard drive).

6. Battery Life(Kubika umuriro)
Ugomba kwita cyane kumwanya ishobora kubika umuriro. Niba ucyeneye mudasobwa uteganya ko ushaka kuzajya uyikoresha umwanya munini bitagusabye ko uyicomeka kumuriro cg idahita ishiramo umuriro, ugomba guhitamo laptop ishobora kumara umwanya uhangije ikibitse umuriro.

7. Weight(uburemere)
Nanone uburemere bwa laptop nabwo ni ingenzi. Mugihe uri kugura mudasobwa, ugomba kumenya neza ko uhisemo inziza kandi itazakunaniza cyane mukuyitwara. Ntukibagirwe no kureba kuburemere bw’ utundi tuyigize nka AC adapter.

8. Ports (Aho gucomekwa)
Ugomba kugenzura neza ko iyo laptop ifite imyanya ihagije ucyeneye yo gucomekwaho. Ibishobora gucomekwaho by’ ibanze ni nka USB devices, SD card, ndetse na HDMI, VGA, Audio ports.

9. Networking
Buri muntu wese acyeneye kuba yakwihuza nabandi kuri internet mugihe icyo aricyo cyose. Reba ko mudasobwa ifite uburyo bwa Ethernet ndetse na WiFi.

10. Graphics
Bitewe nibizakoreshwa iyo laptop ningombwa kugenzura ibijyanye n’ amashusho. Mugihe hakorwa ibintu biremereye haba hacyenewe laptop ifite ubushobozi buhagije bwa graphic card.

www.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button