Iyobokamana
Izikunzwe

Dore bimwe mu byagufasha guhangana n’indwara y’ibicurane

Indwara y’ibicurane ikunda kwibasira abantu benshi cyane cyane mu gihe cy’ubukonje, ni indwara ishobora guterwa na bagiteri cg virusi.

Nubwo yibasira benshi ariko, hari uburyo ushobora kuyirinda, no kuyikira vuba mu gihe wayirwaye.

Aha ngaha twabateguriye bimwe mu bintu wakora bikagufasha guhangana nayo ndetse n’ibyo wakora bikagufasha kwirinda ko indwara y’ibicurane yakuzahaza.

Mu gihe warwaye indwara y’ibicurane:

• Irinde ibintu byose bikonje; yaba ibiryo bikonje, ibinyobwa bikonje cg ibindi byose biba bikonje (nka ice cream) wirinde kandi ibiryo bikaranze. Ibiryo bikaranze bitera umubiri ububyimbirwe, ububyimbirwe bukagabanya ubushobozi bw’ubwirinzi bw’umubiri.

• Indwara y’ibicurane ikwirakwizwa umuntu ku wundi, irinde kwegera uyirwaye. Niba nawe uyirwaye irinde kwegera abandi, cyane cyane nk’abakora mu kazi begeranye, abari ahantu hari abantu benshi cg se mu ishuri, shaka uburyo ujya kure y’urwaye, niba ari wowe urwaye ibicurane mu gihe cyo kwitsamura pfuka ku munwa kandi ukoreshe ibitambaro byo kwimyira bifite isuku ihagije, wirinda kwanduza abandi

• kwipfuka ku munwa wirinda ibicurane kubikwirakwiza

• Mu gihe cyo kwitsamura ibuka buri gihe kwipfuka ku munwa

• Irinde koga amazi akonje, mu gihe hakonje, wirinde kujya mu muyaga kimwe n’ibyuma bizana umuyaga cyane (Air conditioners)

• Ntugakunde gukorakora ibice by’amaso, mu kanwa no ku mazuru. Niba warwaye, mikorobe zibitera ushobora gukomeza kuzikwirakwiza nko mu gihe wikoze mu mazuru, hanyuma ukaza gukora mu maso cg ibindi bice bizinjiza mu mubiri. Ugomba kwirinda kwikorakora cyane

• Koga intoki kenshi kandi cyane ni ngombwa, niba ugiye kurya banza woge intoki kuko mikorobe z’ibicurane zikwirakwizwa cyane n’intoki zawe.

• Ugomba kwirinda kwinaniza cyane no kugira stress nyinshi, mu gihe urwaye ugashaka umwanya ukaruhuka bihagije kandi ahantu hari umwuka mwiza. Ntago ugomba kwikingirana mu nzu, ngo ufunge amadirishya yose, cyeretse igihe hari imbeho cg umuyaga mwinshi.

• Gusangirira n’abandi ku gikombe kimwe cg gukoresha ibindi bikoresho (nk’ibiyiko, isahane, n’ibindi) ugomba kubyirinda cyane.

• Imitobe iryohera kimwe n’ibindi binyobwa biryohereye nka fanta si byiza kubifata. Ibyiza ni ukunywa amasosi y’imboga zitandukanye ashyushye cyane (byaba byiza unashyizemo urusenda)

• Niba ufite umuriro, ushobora gufata agatambaro gatose ukagashyira ku mutwe kugira ngo kagabanye wa muriro. Ibi wanabikora ugiye kuryama kugira ngo bigufashe gusinzira neza.

• Ni ngombwa gufata inyongera za vitamin C, ushobora kwigurira muri farumasi. Vitamin C yongerera ubudahangarwa umubiri, ukabona imbaraga nyinshi, bukaba bwabasha guhashya virusi z’ibicurane

Ibyo ugomba kuzirikana

Abana bato n’abantu bakuze cyane bari mu bakunda kwibasirwa n’indwara y’ibicurane cyane, nubwo n’abandi bitaborohera, niyo mpamvu iki cyiciro kigomba kwitabwaho cyane no kwirinda no kurindwa cyane ibicurane.

Src: umutihealth

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button