Iyobokamana

Dore bimwe mu bizakwereka ko impyiko zawe zishobora kuba zirwaye

Impyiko zikora nabi zigaragazwa n’imihandagurikire mu mikorere isanzwe y’umubiri. Impyiko ni igice cy’ingenzi cyane mu mubiri gikora mu gusukura no kuyungurura amaraso, ziyakuramo imyanda, igasohoka mu mubiri binyuze mu kunyara. Umuntu agira impyiko 2, ziba ku gice cyo hasi ku nda (ahegereye umugongo).

Impyiko zikora nabi gute?

Iyo zitangiye kubura ubushobozi bwo kuyungurura no gukura imyanda mu maraso ku buryo buhagije, tuvuga ko impyiko zitagikora neza.

Ibimenyetso by’imyiko zikora nabi biragoye kugaragara iyo bikiza, gusa kubibona hakiri kare ni ingenzi cyane kuko bifasha mu kuzivura hakiri kare bityo bikarinda kwangirika.

Ibimenyetso bizakwereka ko impyiko zawe zitagikora neza 

1. Guhora unaniwe no gucika intege

Akenshi kunanirwa biterwa no kubura umusemburo witwa erythropoietin (EPO). Akamaro k’uyu musemburo mu mubiri ni ugutuma insoro zitukura z’amaraso zikorwa. Izi nsoro zitwara umwuka mwiza wa oxygen ku turemangingo dutandukanye mu mubiri. Iyo impyiko zidakora ku buryo buhagije umusemburo wa EPO, bituma insoro zitukura zigabanuka, bityo ugahorana umunaniro no gucika intege buri gihe.

2. Guhorana iseseme no kuruka

Iyo imyanda ikabije kuba myinshi mu mubiri kubera impyiko zitayisohora uko bikwiye, umubiri utangira gushakisha uburyo bwose uyikiza, ibi nibyo bituma ugira iseseme, ugashaka kuruka kugira ngo isohoke.

3. Kuzana ibiheri biryaryata

Iyo imyanda kimwe na acide yitwa uric (uric acid), bimaze kuba byinshi mu mubiri bitangira gutera uruhu ibituri ku ruhu. Ibi biheri bishobora no kugira ibara ritukura; riba ryatewe na aside nyinshi iri mu mubiri.

4. Guhorana imbwa ku mikaya

Impyiko zikora nabi bitera imyunyungugu itandukanye mu mubiri kutagira urugero ruhagije; calcium na phosphore zitangira kugabanuka mu mubiri, bityo imikaya igahora yikanya (bizwi nko gufatwa n’imbwa).

5. Umutima guteragura cyane

Mu gihe impyiko zangiritse, bishobora gutera potasiyumu nyinshi mu maraso, ibi bituma umutima uteragura cyane.

6. Kuzamuka k’umuvuduko w’amaraso

Iyo impyiko zangiritse, ntago zishobora kuringaniza neza umuvuduko w’amaraso. Imbaraga amaraso acana mu miyoboro yazo, atuma imiyoboro y’amaraso mu mpyiko irushaho kwangirika no gukomera cyane.

7. Urufuro mu nkari 

Iyo unyara inkari zirimo urufuro, bishobora kwerekana ko hari proteyine ziri gusohoka mu nkari. Uru rufuro akenshi ruba rumeze nk’urwo ubona uri gukubita amagi, ni proteyine za albumin ziba zasohotse mu nkari, izi proteyine tunazisanga mu magi.

8. Amaraso mu nkari

Impyiko zikora neza, ntizigomba gusohora uturemangingo tw’amaraso mu mubiri, akamaro kazo ni ukuvana imyanda mu maraso, ubundi agakomeza gutembera mu mubiri bisanzwe. Iyo impyiko zikora nabi, uturemangingo tw’amaraso dushobora gutangira gusohoka mu nkari; ibi bishobora kuba ikimenyetso cy’uko zikora nabi, watangiye kuzana utubuye mu mpyiko (kidney stones), tumeur/tumor cg infection.

9. Kunyaragura cyane

Kunyara inshuro nyinshi cyane cyane nijoro bishobora kuba ikimenyetso cy’impyiko zikora nabi. Iyo utuyunguruzo tw’impyiko twangiritse, byongera ubushake bwo guhora ushaka kunyara, kuko tuba tudashobora gufunga inkari. Ibi kandi bishobora kuba ikimenyetso cy’ubwandu bw’umuyobora w’inkari cg se kubyimba kwa prositate ku bagabo.

10. Kubyimbagana no kwiyongera ibiro cyane

Impyiko zifasha umubiri mu kwikiza imyanda n’uburozi butandukanye buba buwurimo, igasohoka ari inkari. Iyo zidakora neza, ayo mazi yose yigumira mu mubiri, bikaba byatera ingiramubiri guhorana amazi menshi (edema) no kwiyongera ibiro.

Ibi byose tubonye haruguru n’ibimenyetso bishobora ku kwereka ko ushobora ufite ikibazo mu mpyiko zawe, ni byiza rero ko wakwihutira kugana muganga, niba wibonyeho bimwe muri biriya bimenyetso twavuze haruguru ukaba gukurikiranwa hakiri kare.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button