Iyobokamana

Dore bimwe mu bishobora kurinda urukundo rw’abashakanye

Kugirango urugo rukomere, rugendwe mbese rutunge rutunganirwe, abashakanye bagomba gushyira hamwe muri byose. Urukundo rw’abashakanye si urw’isaha imwe cyangwa umunsi umwe cyangwa umwaka umwe ahubwo n’urwiteka ryose. Niyompamvu bagomba kubagarira urukundo rwabo kumanwa na nijoro, bakaruvomerera ndetse bakanarwuhira.

kugirango ibyo bigerweho, hagomba kubaho kuzuzanya muri byose. Abashakanye bagirana igihango gikomeye , aho biyemerera imbere y’imbaga y’abantu ko bagiye kubana akaramata, baba .

Kugirango urugo rukomere, rugendwe mbese rutunge rutunganirwe, abashakanye bagomba gushyira hamwe muri byose. Urukundo rw’abashakanye si urw’isaha imwe cyangwa umunsi umwe cyangwa umwaka umwe ahubwo n’urwiteka ryose. Niyompamvu bagomba kubagarira urukundo rwabo kumanwa na nijoro, bakaruvomerera ndetse bakanarwuhira.

kugirango ibyo bigerweho, hagomba kubaho kuzuzanya muri byose. Abashakanye bagirana igihango gikomeye , aho biyemerera imbere y’imbaga y’abantu ko bagiye kubana akaramata, baba babyaye cyagwa batabyaye;mubukire cyagwa mubukene .

Kugirango izo shingano bihaye zigerweho,hagomba kubaho ibi bikurikira:

1. Kwihangana: baca umugani mu Kinyarwanda ngo ntazibana zidakomanya amahembe, bishatse kuvuga ko harigihe abashakanye bashobora kugira icyo bapfa. Birakwiye ko mwicara mukaganira mugashakira hamwe umuti, uwakosheje agasaba imbabazi, uzisabwe nawe akazitanga, urugo rwanyu rugahoramo amahoro n’umunezero.

2. Gutera urubariro:(Gukora imibonano mpuzabitsina): Gutera urubariro ni Ikintu cyambere cyingenzi , gisaba ubwumvikane, ubwubahane n’ubushishozi buhagije . Buri wese agomba guharanira gushimisha mugenzi we, kandi mugafata umwanya uhagije wo gutegura uwo murimo mugiye gukora, ntamunaniro ,nta nzara yewe ntanumunabi.

3. Isuku: Isuku n’ikintu cyibanze mubuzima bwacu bwaburi munsi byagera kububatse ingo ho bikaba akarusho. Birakwiye ko habaho isuku ihagije yaba ku mugabo cyagwa ku mugore, isuku mu rugo, muburiri ndetse no kuri wowe ubwawe ukigirira isuku, tutibagiwe n’amafunguro.

4. Kujya inama no kwisuzuma: Birakwiye ko abashakanye bafata umwanya uhagije wo kuganira, bari bonyine, batananiwe, bari murugo cyangwa bashatse ahandi hantu hatuje ho kuganirira. Si byiza ko muhora muganirira ahantu hamwe nibyo bivamo akamenyero ukumva ko ubwo mwicaye aho musazwe mwicara nubundi ibyo mugiye kuvuga ari bimwe musazwe muhavugira.

5. Guhitamo inshuti z’urugo: Umuntu iyo atarubaka rugo aba afite ize nshuti, abo biganye, abo bakoranye, ndetse nabo baturanye batandukanye murabo bose rero murebamo abakwiye kuba ishuti zurugo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button