Iyobokamana

Dore bimwe mu bintu bishobora gutuma uzungera ndetse ukagira isereri nyinshi

Kuzungera, isereri, muzunga cg kubona ibigukikije byose bigenda ntibiterwa gusa n’umwuma cg ubushyuhe buri hejuru mu mubiri, bishobora no kuba byerekana ko ufite ikindi kibazo gikomeye mu mubiri.

Bimwe bintu bishobora gutuma uzungera:

1. Indwara z’umutima

Ikintu cya mbere twavuga gitera kuzungera cyane harimo indwara zikunze kwibasira umutima harimo nko kudatera bisanzwe k’umutima cg gutera umutima uhagarara kuko bituma ubwonko bw’umuntu butabona amaraso ahagije.

2. Umuvuduko muke w’amaraso (cg hypotension)

Kugira umuduko mucye w’amaraso ni kimwe mu bintu bishobora kugutera kuzungera, ni hahandi umuvuduko w’amaraso wawe uba watangiye kugenda gacye ugereranyije n’ibisanzwe.

Ibi kandi bishobora kubaho mu gihe wari wicaye, ugahita uhaguruka gutyo, ushobora guhita wumva isereri. Ibi biterwa nuko umuvuduko w’amaraso uhita ugabanuka iyo umurwayi wa hypotension ahagurutse.

3. Indwara ya hypothyroidism

Kurwara indwara ya Hypothyroidism nabyo ni bimwe bitera umuntu kuzungera ndetse no kugira isereri nyinshi. Uzabibona kwakundi uba urimo kugenda mu nzira ntumenye neza kugenzura intambwe zawe cg ukaba wakumva wenda kwikubita hasi.

4. Gutakaza amaraso cyane

Gutakaza cyane uturemangingo dutukura tw’amaraso cg hemoglobin bishobora kugutera kumva ibintu byose impande zawe bizunguruka. Niba ufite ikibazo cy’amaraso macye, ibi akenshi bikubaho nka nyuma yo gukora imyitozo ngorora mubiri cg undi murimo usaba imbaraga.

5. Indwara z’ibisazi

Abantu barwaye indwara z’ibisazi ni bamwe mu bakunze kwibasirwa n’ikibazo cyo kuzungera cyane ndetse no kugira isereri, akenshi burya indwara zikunda kwibasira ubwonko hafi ya zose zishobora gutera ikibazo cyo kuzungera. Kubera ko burya ubwonko ari bwo bumenya niba ugenda neza, ukabasha no kumenya niba uhagaze, wicaye cg uri kugenda.

6. Hari imiti imwe ishobora kugutera kuzungera

Hari imiti imwe n’imwe ishobora gutera umuntu kuzungera mu gihe umuntu arimo kuyikoresha. Mbere yo gukoresha imiti ni ngombwa kubanza kubaza amakuru yayo neza niba ntakibazo ishobora kugutera.

7. Gutwita ku gitsina gore

Gutwitwa ku gitsina gore nabyo ni bimwe mu bintu bishobora gutera ikizungera ndetse abagore benshi batwite bikunda kubabaho cyane.

Nuramuka ubonye iki kibazo cyo gukunda kuzungera kikubaho cyane ni ngombwa guhita wihutira kujya kwa muganga bakagusuzuma bakamenya ikibigutera.

Umutihealth

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button