Iyobokamana

Dore bimwe mu bimenyetso biranga urukundo nyakuri

Umuhanzi umwe yigeze kuririmba agira ati, burya urukundo ni indwara kandi itavuwe yakwica nk’izindi zose. Nubwo mpereye kukuvuga urukundo nk’indwara nyamara sicyo ngamije, nashakaga kwerekanako mu ruhande rumwe umuntu iyo abuze urukundo abirwara naho uwa uwaryohewe n’urukundo n’uwo yihebeye rumukiza ibikomere byo mu mutima. Biragoye gukundwa udakunda ,kuberako icyo umuntu abibye aricyo asarura.

Iyo umuntu atakaje urukundo abihirwa n’ubuzima naho uwahawe urukundo we abona ntakindi cyarumurutira. Abantu benshi bafite ibikomere kuko babanje guhura n’abatakira urukundo rwabo, babakinishiriza imitima, hari benshi biyahuye kubera kubura urukundo, abandi iby’urukundo babivuyemo hari n’abahisemo kwica ababanze. Ibi byose tuvuze haruguru bikubiye mu rusobe rw’imbaraga z’urukundo.

Abahemukiwe n’abo bari barihebeye usanga aribo bavuga ngo, ahaaaaaaaaaaaaah, apuuuuuuuuh nta rukundo rukibaho nyamara uku siko kuri, ukurundo ruracyariho kandi hari n’uburyo bwo kubungabunga urwo rukundo. Hari ikintu dukwiye kumenya, ni uko satani atajya anyurwa no kubona abakundanye bizira uburyarya. Gusa hari nabibwirako bakunda by’ukuri wareba ugasanga bihabanye n’ukuri ku rukundo.

Dore bimwe mubyo wakwiyumvamo ukamenyako ukunda urukundo ruzima , Wasanga utabifite ukabiharanira kuko n’ingenzi mu rukundo:

•Urukundo nyakuri rurihangana:

Urukundo nyakuri rugira umutima wihangana cyane mu bihe bigoye kubyihanganamo, ukihanganira mugenzi wawe mu gihe ibintu bitameze neza. Urukundo nyakuri rwihanganira umubabaro ndetse no kurengana, mbese umuntu ufite urukundo nyakuri ntabwo yagakwiye kurakara ngo yiyirize umunsi.

•Urukundo rugira imbabazi:

Urukundo nyakuri rugira umutima wihangana, rubabarana n’ubabaye kandi rwishimana n’uwishimye,rubabarira byose.

•Urukundo ntirugira inzika:

Urukundo nyakuri ntirugirira inzika abandi bantu,rubihanagura vuba mu mutima, ntirwongera gutekereza ikibi rwakorewe.

•Urukundo nyakuri rwemera gukosorwa:

Umuntu ufite urukundo nyakuri iyo ukoze ikosa aremera agasaba imbabazi akemera gukosorwa ntiyikanyize cg ngo yihagarareho.Rukunda amahoro.

•Urukundo rurubaha:

Urukundo nyakuri rurubaha ntabwo rukoza isoni, ruharanira iteka guhesha agaciro uwo mukundanye,jya ugerageza guha agaciro uwo ukunda mu gihe nawe akaguha.

•Urukundo nyakuri ntirwirebaho ubarwo:

Urukundo nyakuri buri gihe rutekereza ku bandi, ufite urukundo nyakuri arazirikana, anezezwa no kubona uwo akunda amerewe neza kubwe, ntirwifuzako umukunzi yababara ikindi kandi rusangira byose.

•Ukundo nyakuri ruvugisha ukuri:

Ntabwo waba ufite urukundo nyakuri ngo wifuze kubeshya, iteka uwo ukunda umubwiza ukuri kabone naho waba wamukoshereje birakwiye kwemera kuvugisha ukuri ugasaba imbabazi nawe iyo agukunda arakwihanganira.

•Urukundo nyakuri rurizera:

Icyizere ni ikintu gihenze, abenshi kubera ibikomere usanga bigoye kugirira abo bakunze icyizere, nyamara na none iyo utagiriye umuntu icyizere mu gihe nta kibi uramufatiramo kabone nubwo waba warakimufatiyemo ni byiza kubabarira. Icyizere gituma nawe ubwawe utuza mu mutima ntuhore uhagaritse umutima, kuko iyo nta kizere nubundi ninkaho muba murenzaho.

•Urukundo nyakuri ntirucika intege:

Akenshi ntabwo mu rukundo hajya haburamo kirogoya, kuko turi abantu. Usanga hari abazana amagambo akenshi Atari ukuri ariko se byaba ari ukuri gushwanisha abakundana byatanga musaruro ki ? Ntawo! Gusa kwiyemeza gukunda ni urugendo rutajya rurangira. Usibye nubwo mwaba mudakundanye nta gihe abavuga batazavuga, gusa icyambere nukubanza gushishoza ukamenya niba ibyo bavuga ku mukunzi wawe ari ukuri mbere yo gufata umwanzuro.

•Urukundo nyakuri rugusunikira ku Mana:

Urukundo rwukuri si urugukura ku Mana, iyo mukundanye n’umuntu ni byiza gutekerezako nyuma musoje ubuzima bwo mu isi cyangwa mu rukundo jya uzirikana ko ibintu byose Imana irimo bigira gahunda yo kuyubahisha kandi ibyo Imana irimo byose bitera imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button