Iyobokamana

Dore amafunguro yagufasha kongera amasohoro n’ubushake bwo gutera akabariro

Hari ibiribwa umugabo cyangwa umusore aba agomba gufata bikamwongera ubushake bwo gutera akabariro ndetse bikanamufasha kongera ingano y’amasohoro ye.

Impuguke mu by’ubuzima zihamya ko kongera amasohoro byongera amahirwe yo kubyara ndetse bikongera n’umunezero k’umugabo ugeze igihe cyo kurangiza mu gutera akabariro n’uwo bari kuyikorana.

Ibi ni bimwe mu biribwa bishobora kugufasha kugira ubushake bwo gutera akabariro ndetse no kongera ingano y’amasohoro.

1. Tangawizi

Nyuma y’ikoreshwa ry’ibi birungo n’abagabo bo ku mugabane wa Asia, ubushakashatsi bujyanye n’ubuvuzi bwakorewe muri kaminuza yo mu majyepfo ya Illinois, bwasanze bifasha mu ikorwa ry’amasohoro.

Ubundi bushakashatsi bwakozwe kuri ibi birungo bubinyujije mu kinyamakuru Journal of Urology bwasanze 60% by’abagabo bavuwe hakoreshejwe ibi birungo nyuma y’ibyumweru 16, byabafashije kongera umurego w’igitsina cyabo.

2.Tungurusumu

Tungurusumu ikunze gukoreshwa mu rwego rwo kuvura no kwirinda indwara nyinshi zitandukanye. Abahanga mu by’ubumenyi bujyanye n’imyororokere, basanze burya tungurusumu igira akamaro gakomeye mu ikorwa ry’amasohoro.

Binyuze mu bushobozi buhambaye iba ifite ibyitwa allicin na organosulfur byorohereza itembera ry’amaraso mu bice by’imyanya myibarukiro, bigatuma habaho ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.

3.Umuneke

Umuneke burya ni urubuto rukunzwe gukoresha n’abantu benshi nyuma yo gufata amafunguro. Ariko n’ubwo bimeze bityo hari ababikora kuko uba ubaryoheye, abandi bakumva ko bibafitiye akamaro nyamara batanagasobanukiwe.

Umuneke rero ugira akamaro gakomeye mu ikorwa no kongera amasohoro y’abagabo. Si ibyo gusa kandi kuko unafasha cyane mu gihe cy’imibonano kuko wifitemo vitamin B iri mu bituma igitsina cy’umugabo gifata

4.Ubunyobwa

Ubunyobwa bwo butuma ubwonko bukora neza ibyiyumviro byo kwifuza imibonano mpuzabitsina bikazamuka

5.Amafi

Amafinayo yigiramo Omega-3 ituma amaraso arushaho gutembera neza mu mubiri w’umugabo ndetse no kwihuta ari nabyo bituma umugabo arushaho gushaka no kwifuza gukora imibonano mpuzabitsina kuko amaraso aba atembera neza.Hari n’ibindi biribwa tutavuze hejuru bishobora kugufasha.

6.Inzuzi

Inzuzi rero dusanzwe tuzi ko zikomoka ku bihaza, zikungahaye ku musemburo witwa phytosterols, ufasha cyane ku rwego rwa prostate na testosterone bishinzwe ikorwa ry’amasohoro. Izi mbuto kandi ngo zigira akamaro kenshi ku mubiri w’umuntu aho twavuga nko korohereza itembera ry’amaraso mu bice bitandukanye by’umubiri.

7.Inyama y’iroti

Inyama y’iroti burya iza ku mwanya wa mbere mu ikorwa ry’amasohoro ari na ho akenshi uzasanga abaganga bategeka abagabo bahuye n’ikibazo cy’ibura ry’amasohoro ngo bajye birira inyama y’iroti.

Kurya inyama y’iroti rero bifasha amaraso gutembera neza, bikaringaniza ubushyuhe ku rwego rw’imyanya myibarukiro ku mugabo ku kigero cyiza.

Nibyiza kurya inyama y’iroti rero kuko bizagufasha mu gihe cyo gutera akabariro aho bifasha igitsina gufata umurego, kumva umerewe neza no kunyurwa n’iki gikorwa.

Src: Healthline

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button