Amakuru

DCG Félix Namuhoranye yazamuwe mu ntera agirwa CG

Kuri uyu wa Kane tariki 20 Nyakanga 2023, Perezida Paul Kagame yazamuye mu ntera Inspector General of Police (IGP), Felix Namuhoranye, avanwa ku ipeti rya Deputy Commissioner General (DCG) agirwa Commissioner General (CG).

Ni nyuma y’amezi atandatu (6) IGP Namuhoranye ahawe inshingano zo kuyobora igipolisi cy’u Rwanda, aho mbere yari Umukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa; muri Gashyantare uyu mwaka wa 2023 agasimbura CG Dan Munyuza.

CG Namuhoranye abaye umupolisi wa gatatu uri kuri uru rwego mu Rwanda nyuma ya CG Gasana Emmanuel, nawe wayoboye Polisi agakurwa kuri uyu mwanya agirwa Guverineri, aho ubu ayobora Intara y’Iburasirazuba na CG Dan Munyuza wakuwe kuri uyu mwanya mu ntangiriro z’uyu mwaka akaba atari yahabwa izindi nshingano.

Ni mu gihe mbere yo kwinjira mu buyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda, CG Namuhoranye yabanje kuyobora ikigo cy’amahugurwa ya Polisi i Musanze, akaba yaranigeze kuyobora ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda (Traffic Police).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button