Amakuru

Côte d’Ivoire: Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu yitabye Imana.

Ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki ya 08 Nyakanga 2020, nibwo hamenyekanye inkuru y’akababaro ko Minisitiri w’intebe wa Côte d’Ivoire Amadou Gon Coulibaly yitabye Imana azize urupfu rutunguranye.

Nkuko byagaragajwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Côte d’Ivoire, ngo uyu mu Minisitiri ubwo yari mu nama y’Abaminisitiri yafashwe n’uburwayi mu buryo butunguranye, ahita ajyanwa kwa Muganga kugira ngo yitabweho ariko birangira ashizemo umwuka. Perezida wa Côte d’Ivoire Alassane Ouattara, yavuze ko yababajwe n’urupfu rw’uwo yafataga nk’Umuhungu we akaba na Minisitiri w’Intebe w’Igihugu ayoboye.

Nyakwigendera Amadou yari amaze amezi asaga ane agizwe Umukandida uzahagararira ishyaka rye rya RHDP mu matora y’Umukuru w’Igihugu, azaba ku wa 31 Nyakanga 2020. Yari amaze amezi abiri avuye mu bufaransa kwivuza, ndetse muri 2012 akaba yarabazwe Umutima.

Yagiye ahabwa imyanya itandukanye y’Ubuyobozi muri leta, irimo kuba Minisitiri w’Ubuhinzi, Minisitiri ushinzwe Imirimo y’inama y’Abaminisitiri, ndetse akaba yitabye Imana yari Minisitiri w’Intebe wa Côte d’Ivoire. Amadou Gon Coulibaly yitabye Imana afite imyaka 61 y’Amavuko.Minisitiri w’intebe wa Côte d’Ivoire Amadou Gon Coulibaly yitabye witabye Imana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button