Perezida wa Centrafrique Faustin-Archange Touadéra yahuye n’umutwe udasanzwe w’ingabo z’igihugu cye ndetse n’Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri iki gihugu ziri mu kigo cya gisirikare cya Beal.
U Rwanda rwohereje ingabo muri Centrafrique mu 2020 ubwo inyeshyamba zari ziyobowe na François Bozize zari zirembeje ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri iki gihugu.
Izi ngabo kandi zahise zihabwa inshingano zo gucunga umutekano mu gihe cy’amatora yo kuwa 27 Ukuboza 2020.
Kuri uyu wa 2 Kamena 2023, Perezida Prof Faustin-Archange Touadéra yasuye izi ngabo ashima uburyo ingabo z’u Rwanda zoherejwe binyuze mu masezerano y’ubufatanye ku mpande zombi zifasha mu kubungabunga umutekano muri Centrafrique.
Guhera mu 2014, Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Centrafrique. Ni kimwe mu bihugu bifite ingabo nyinshi mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri icyo gihugu (MINUSCA).
Hejuru yo kurinda umutekano no kugarura amahoro muri Centrafrique, Ingabo z’u Rwanda muri icyo gihugu guhera mu 2016 zifite inshingano zo kurinda Umukuru w’Igihugu.