Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique (MINUSCA) mu gace ka Bangassou,
kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Gicurasi, batanze imiti y’ubuntu ku baturage bagera ku 170 bo mu midugudu itanu yo mu Mujyi wa Bangassou.
Ni igikorwa cyakozwe muri gahunda yo kwizihiza umunsi mpuzahanga wahariwe kuzirikana abakozi b’umuryango w’Abibumbye bari mu butumwa bwo kubungabunga Amahoro uba buri mwaka, tariki 29 Gicurasi, mu rwego rwo guha agaciro umurimo bakora n’ubwitange bagaragaza ndetse no kunamira abagera ku 4200 bamaze kuburira ubuzima muri ako kazi.
Ni umunsi wizihijwe ku nshuro ya 75, wari ufite insanganyamatsiko igira iti: “Amahoro atangirana nanjye.”
Senior Superintendent of Police (SSP) Athanase Ruganintwari, uyobora itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda (RWAFPU-3) yavuze ko batanze ubuvuzi mu rwego rwo kwizihiza uyu munsi.
“Abapolisi b’u Rwanda bakorera mu gace ka Bangassou bakoze ibikorwa bitandukanye byo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage muri iki gihe cy’icyumweru, mu rwego rwo kwifatanya n’abaturage.”
Yakomeje agira ati:”Twibanze ahanini ku bibazo bibangamiye abaturage bo mu gace ka Bangassou dukoreramo, cyane cyane ibijyanye n’ubuzima.”
“Ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage ni bimwe mu biri mu nshingano zacu zo kurengera abaturage b’abasivili.”
Yavuze ko ubuvuzi batanze bwibanze ahanini ku ndwara ya malaria, abafite uburwayi bw’uruhu, uburwayi bwo mu mara no kubasuzuma zimwe mu ndwara zitandura nk’umuvuduko w’amaraso na diyabete.
Itsinda RWAFPU-3 kandi muri iki Cyumweru ryakoze ubukangurambaga bujyanye no gukumira indwara zitandura n’isuku n’isukura muri rusange.
Umwe mu barwayi bahawe ubuvuzi, Koagou Dieumerci, yashimiye Polisi y’u Rwanda kuri serivisi y’ubuvuzi bagejejweho ku buntu.
Ati:”Nari mfite uburwayi bwo mu mara bwuriririyeho na malaria. Ubusanzwe nta miti twabashaga kubona tutishyuye amafaranga menshi kandi bikadufata umwanya munini, turashimira Polisi y’u Rwanda ku bufasha butagereranywa yatugeneye.”
Yakomeje avuga ko ibyo yiboneye ubwabyo byivugira kandi bishimangira ubudasa bw’ abapolisi b’u Rwanda bita no ku buzima n’imibereho myiza yabo byiyongera ku nshingano zitoroshye zo kubacungira umutekano.