Imikino

Cassa Mbungo Andre yamaze kugirwa umutoza mushya wa Bandari Fc

Umutoza w’umunyarwanda Cassa Mbungo Andre wari usanzwe atoza ikipe ya Gasogi United, yamaze kugirwa umutoza mushya w’ikipe ya Bandari Fc yo mu cyiciro cya mbere mu gihugu cya Kenya.

Nkuko byamaze gutangazwa n’ikipe ya Bandari Fc ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yatangaje ko yamaze guha akazi uyu mutoza w’umunyarwanda watozaga ikipe ya Gasogi United yo mu gihugu cy’urwanda.

Ibi bikaba bije nyuma y’amakuru yagiye asakara avuga ko uyu mutoza yari asigaye atameranye neza na Perezida w’ikipe ya Gasogi United KNC, bapfa ko uyu mutoza Hari abakinnyi atajya akinisha kandi umuyobozi w’ikipe ashaka ko bakinishwa, iminsi bapfaga n’umusaruro ikipe yabonaga muri Pre-season.

Cassa Mbungo Andre akaba yari yageze mu ikipe ya Gasogi, avuye mu ikipe ya Rayon Sport nayo yagezemo akubutse mu gihugu cya Kenya n’ubundi, aho yari umutoza Mukuru w’ikipe ya Leopard, yanatoje kandi amakipe ya Police Fc , As Kigali ndetse na Kiyovu sport.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button