Canada:Hatangiye imurikabikorwa rishingiye Kuri Visit Rwanda
Iki gikorwa kizajya kibera ku mihanda itandukanye y’imijyi yo muri Canada, kikaba cyaratangijwe ku wa Mbere tariki 14 Gicurasi 2023, kikazamara iminsi itanu.
Ku munsi wa mbere w’iki gikorwa, cyabereye mu mujyi wa Montreal ahitwa Myriad Marketing, witabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Canada, Higiro Prosper ndetse n’Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, Ariella Kageruka.
Urwego rw’igihugu rushinzwe iterambere RDB, rutangaza ko iki gikorwa kigamije gukurura ba mukerarugendo b’abanyamahanga by’umwihariko abanya Canada bakarushaho kumenya byinshi byerekeye u Rwanda.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Canada Higiro Prosper, yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yashyize imbaraga nyinshi mu kubungabunga ibidukikije koroshya uburyo bw’ingendo ku bashaka gusura u Rwanda, ndetse no korohereza abifuza kuhatangira ibikorwa by’ishoramari n’ubucuruzi.
Imijyi izaberamo iri murikabikorwa ry’ubukerarugendo, harimo Montreal, Toronto, na Vancouver.
Ubukangurambaga bwa Visit Rwanda kuva bwatangira muri 2018, RDB itangaza ko bwatanze umusaruro urenze uwari witezwe.
Muri 2021, ubushakashatsi bwakozwe na RDB bwagaragaje ko binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda abakerarugendo basuye u Rwanda bavuye kuri 35% muri 2019 bagera kuri 41% muri 2020.
Muri Gicurasi 2018 u Rwanda rwasinye amasezerano bwa mbere na Arsenal y’imyaka 3 yo kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze muri ‘Visit Rwanda’ aho iyi kipe ku myambaro yayo ku kuboko kw’ibumoso handitseho ijambo ‘Visit Rwanda’ ndetse yaje no kongerwa mu gihe cy’imyaka 4.
Iyi gahunda ntwabo yagarukiye kuri Arsenal gusa kuko u Rwanda rwaje gusinyana na PSG amasezerano nayo agamije kwamamaza ubukererarugendo bw’u Rwanda aho yo ijambo ‘Visit Rwanda’ riba riri ku myenda abakinnyi aambara bari mu myitozo ndetse n’iyo bishyushyanya mbere y’umukino. Aya masezerano na yo yamaze kongererwa igihe kugeza muri 2025.
Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, aherutse gutangaza ko imbaraga u Rwanda rwashyize mu kwamamaza ubukerarugendo bwarwo binyuze muri siporo, zitapfuye ubusa.