Imikino

CAF yahagaritse igihugu cya Chad mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroon

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane w’Afurika (CAF), ryamaze guhagarika ikipe y’igihugu ya Chad mu mikino yo gushaka itike yo kwerekeza mu mikino y’igikombe cya Afurika kizabera mu gihugu cya Cameroon umwaka wa 2022.

Ibi byamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu munsi tariki ya 22 Werurwe 2021, mu itangazo Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane w’Afurika(CAF) ryashyize hanze rigaragaza ko ikipe y’igihugu ya Chad yamaze guhagarikwa mu mikino yo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika bitewe nuko ubuyobozi bwite bw’igihugu bwivanze muri siporo muri kiriya gihugu cyane cyane mu bijyanye no gushaka itike yerekeza mu Cameroon.

Kuri ubu rero ikipe y’igihugu ya Chad ikaba yamaze guterwa mpag ku mikino yose yari isigaje gukina mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizaba umwaka utaha mu gihugu cya Cameroon, Chad ikaba yiteguraga gukina imikino ibiri harimo uwo yagombaga kuzahuramo n’ikipe y’igihugu ya Namibia ndetse nundi yari kuzahuramo n’ikipe y’igihugu ya Mali mu mpera z’uku kwezi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button