Imyidagaduro

Byinshi wamenya kuri The Clis witegura gushyira hanze indirimbo asubiza Marina

Umuhanzi Buhungiro Cyilima Jean Climaque ubusanzwe akoresha amazina ya The clis muri muzika , kuri ubu aritegura gushyira indurimbo ye nshya hanze asubiza umuhanzikazi Marina.

Cyilima The Clis witegura gusubiza Marina7

The Clis kuri ubu afite indirimbo zisaga cumi nenye harimo zikoze k’uburyo bw’amajwi n’amashusho ndetse n’izitarakorerwa amashusho kuva atangiye urugendo rwa muzika mu mwaka wa 2013 harimo n’indirimbo ye nshya yise “urukumbuzi” yiganjemo amagambo y’urukundo ukora abantu k’umutima kandi ikoze mu buryo bwa Gisizi.

Imwe mu ndirimbo za the Clis yakunzwe

Cyilima The Clis n’umuhanzi ukorera umuziki we cyane mu ntara y’uburasirazuba gusa kuri ubu yamaze kwegereza ibihangano be abakunzi be aho agiye gukorera ibitaramo mu mujyi wa Kigali nkuko asanzwe abikora aho muntara , The clis kandi uretse kuba umuhanzi n’umusizi mu nganzo y’amazina y’inka ndetse akanakora bimwe mu bihangano bye muri uwo mujyo.

Nubo ataramenyekana ku rwego yifuza uyu muhanzi avugako biri mu mishinga gukorana n’abahanzi bakomeye ndetse bamwe ngo yamaze kuvugana nabo bityo abanyarwanda bakwiriye gusura imbuga nkoranyambaga zirimo Facebook ,instagram aho akoresha The clis mu rwego rwo kurushaho kumushyigikira ndetse no kubegereza ibikorwa byawe.

Yvan Mpano ugiye guhurira na the Clis ku rubyiniro

The clis n’umwe mu bahanzi bakizamuka bari mu marushanwa ya Hanga Higa ategurwa na Alain Muku , ni mugihe kandi anitegura gushyira hanze indirimbo ye nshya yitwa Login avuga ko yiteguye gusubiza Marina wakoze iyitwa Logout.

2 Ibitekerezo

  1. UWO MUHANZI WIWA CU TUMURINYIMA KANDI NAKOMEREZAHO AKO KARONGO ARIMO NI CEKI KABISA THE CLIS KOMEREZAHO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button