AmakuruMumahanga

Byinshi kumpamvu Guverineri Kayitesi yahawe umwenda wanditseho nimero 6 akanitwa Kapiteni

Kuwa 14 Nyakanga 2020,nibwo hakozwe umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ya guverineri mushya w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice n’Umunyamabana Nshingwabikorwa w’agateganyo wari umaze iminsi ari umusimbura kumwanya wa guverineri  w’iyi Ntara Gakire Bob.

Kayitesi yahawe inkoni y’ubushumba, anahabwa  umupira wo kwambara ukozwe mu mabara y’idarapo ry’ u Rwanda wanditseho nomero 6, Impamvu Kayitesi Alice yahawe umupira wanditseho nimero 6 ngo ni uko ari guverineri wa 6 ugiye kuyobora Intara y’Amajyepfo.

Guverineri Kayitesi yabwiwe ko uyu mupira awuhawe nka guverineri akaba na kapiteni ugiye kuyobora ikipe y’Intara y’Amajyepfo, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof SHYAKA Anastase yabwiye Guverineri Kayitesi ko impamvu ahawe umupira wanditseho nomero 6 ari uko ari guverineri wa 6 ugiye kuyobora iyi ntara.

Prof Shyaka yasabye Guverineri Kayitesi kuzakomereza ku byiza abamubanjirije bakoze n’udushya bahanze.

Yagize ati “Nyakubwahwa Guverineri baguhaye numero ya 6 bivuzeko iyi ntara ataribyo ikivuka n’iterambere ryayo rifite uko ryagiye rizamuka. Ndangira ngo rero ibyagezweho, ari uwo usimbuye, ari abamubanjirije, buri wese hari iterambere yagiye yubaka ku iterambere ry’iyi ntara.

 

Guverineri Kayitesi yavuze ko agiye gushyira imbaraga nyinshi mu kuzamura iterambere ry’iyi ntara yita cyane ku mishinga yadindiye kugira ngo irangire. Akaba yasabye ubufatanye n’izindi nzego kugira ngo bigerweho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button