Udushya

Burya si byiza gukora imibonano mpuzabitsina mbere yo gushinga urugo ..impamvu 5 zatuma wirinda

  • Benshi bumva ko kubaho muri iki gihe uri umusore cyangwa umukobwa utarakora imibonano mpuzabitsina ari ibintu bigayitse, bamwe bumva ko kwigamba mu bandi ko watakaje ubumanzi cyangwa ubusugi ari kimwe mu bituma abo mugendana bumva ko uri umusore cyangwa umukobwa wigihangange.

Gusa hari byinshi uba wiyicira iyo utangiye kwijandika mu bikorwa by’ubusambanyi ndetse bigira ingaruka ku buzima bwawe.

Dore impamvu ukwiriye kubyirinda:

1.Bigabanya ibibazo byo gucana inyuma

Mu buzima uko umuntu agenda korana imibonano mpuzabitsina n’abantu batandukanye niko agenda araruka, biragorana cyane kubona umuntu nk’uwo yubaka urugo rugakomera kubera guhora agatima karehareha yumva yajya no kumva uko ahandi bimeze. Iyo wirinze ubsambanyi ukiri ingaragu bigufasha mu buzima bwo gushing urugo kuko nta mutima urehareha ugira.

2.Bigabanya kutanyurwa mu gutera akabariro

Kwirinda gutera akabariro utarashaka ni byiza kuko bituma uba umuntu uhamye, bikurinda gushing urugo ukajya ugereranya uwo mwashakanye n’abandi mwigeze kuryamana bigatuma urugo rukomera kandi rugashinga imizi. Iki nacyo ni kimwe mu byiza bigomba gutuma wirinda ugakomera ku bumanzi cyangwa ubusugi bwawe mpaka ushinze urugo.

3.Birinda amarangamutima yawe

Gukora imibonano mpuzabitsina kenshi utarashaka hari ingaruka bigira nk’uko inzobere zibitangaza, ni byiza kubyirinda ukazabikorana n’uwo muzashakana kuko ari kimwe mu bizagufasha mu buzima bwawe.

4.Bituma urugo rwawe rwubakira ku cyizere cy’igihe kirekire

Iyo utigeze ugira ubutiriganya bwo gusambana bituma uba mu buzima n’uwo mwashakanye, bituma urugo rwanyu rutazamo za kidobya zitandukanye zatuma rugera aharindimuka. Bituma mwizerana kuva mushakanye kugeza ku mpera z’ubuzima bwanyu mugatandukanywa n’urupfu.

5.Ni igipimo cy’urukundo rw’ukuri

Niba ufite umukunzi, kimwe mu bizakwereka ko agukunda koko ni ukuba atajya aca y’uko ashaka ko mukorana imibonano mpuzabitsina. Mu gihe uzajya uhatira umukunzi wawe mutarashinga urugo gukora imibonano mpuzabitsina azahita abona ikintu ugambiriye bituma icyizere yari afite kuri wowe kiyoyoka burundu ndetse kigende nka Nyomberi, bizatuma akuzinukwa.

Rero ushaka wazirinda guhatira umukunzi wawe iki gikorwa kuko gishobora gutuma akureka kandi umukunda by’ukuri

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button