Kuri uyu wa 1 Kamena 2023, Abepiskopi bagize Biro ya ACEAC bamaze iminsi itatu I Bujumbura mu nama, bakiriwe na Nyiricyubahiro Evariste Ndayishimiye Perezida wa Repubulika y’u Burundi.
Iyi nama ya Biro ya ACEAC yatangiye tariki 30 Gicirasi 2023 ikaba yaritabiriwe n’Abepiskopi batatu bo mu Rwanda aribo Myr Visenti Harolimana, Umwepiskopi wa Ruhengeri, akaba na Visi Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda na Visi Perezida wa ACEAC; Myr Anaclet Mwumvaneza, Umwepiskopi wa Nyundo na Myr Celestin Hakizimana, Umwepiskopi wa Gikongoro. Yanatumiwemo kandi Padiri Martin Nizigiyimana, Umunyamabanga w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda na padiri Valens Niragire, Ushinzwe Ubutabera n’Amahoro mu nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda.
Nk’uko byatangajwe ku rubuga rw’umukuru w’igihugu cy’uburundi, mu biganiro bagiranye bagarutse ku kibazo cy’umutekano muke mu karere k’Ibiyaga Bigari ndetse banagaruka ku ruhare rwa Kiliziya mu kubanisha neza abatuye muri aka karere.
Muri iyi nama Abepiskopi bagize Biro bamazemo iminsi itatu bagarutse kuri iki kibazo cy’umutekano aho banasuye inkambi y’impunzi ya Uvira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu rwego rwo kureba ingaruka zikomeje guterwa n’umutekano muke ukomeje kurangwa muri aka karere. Kiliziya ikaba yifuza kugira uruhare mu kugarura amahoro binyuze mu biganiro.
Source:Kinyamateka.rw