Burundi: Umupolisi yarashe umushoferi wa Taxi Voiture amuziza gufunga umuhanda
Mu mujyi wa Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi haravugwa inkuru y’Umupolisi wo mu muhanda warashe umushoferi wa Taxi voiture, amuziza ko ngo yafunze umuhanda maze izindi modoka zari zimukurikiye zikabura aho zinyura.
Aya mahano yabaye mu ijoro ryo kuwa kabiri tariki ya 23 Gashyantare 2021 ahagana saa moya z’ijoro, ubwo uriya mu Polisi yageraga uriya mushoferi maze batangira gutongana umupolisi abwira uriya mushoferi ko yafunze umuhanda, biza kurangira umupolisi arashe uwo mushoferi maze ahita yitaba Imana.
Nk’uko abantu babibonye babitangaje, bavuze ko nyuma yo kuraswa uriya mushoferi yahise apfa. Umwe mu bantu yagize ati “ Yarashwe mu gatuza, ahita yitaba Imana ntabwo yari kubasha kurokoka kuko Umupolisi yamurashe amwegereye cyane Isasu ryahise rinamena n’ikirahuri cy’imodoka”.
Uriya mupolisi ngo amaze kurasa uriya mushoferi, abaturage batandukanye bari ahabereye kiriya gikorwa bahise bataka uriya mupolisi bashaka kumukubita, ariko ntibyakunze kuko yababwiraga ko umuntu uramwegera nawe arahita amurasa nkuko amaze kubigenzereza umushoferi, ibi byatumye abantu batinya kumwegera.