Iyobokamana

Burundi: Perezida yavuze ko bazahana bikomeye cyane umuntu winjije Covid-19 mu gihugu

General Évariste Ndayishimiye Perezida w’igihugu cy’u Burundi yavuze ko hateganijwe ibihano bikomeye cyane ku muntu uzagaragara ko ari we wazanye icyorezo cya Coronavirus mu gihugu cy’u Burundi.

Perezida Evariste yavuze ibi mu kiganiro yagiranye na Television y’igihugu cy’u Burundi , aho yatangije ko uzashinjwa kwinjiza coronavirus azafatwa nk’umuntu waroze abaturage ndetse abihanirwe n’amategeko.

Mu gihugu cy’u Burundi nta makuru ahamye ajyanye n’icyorezo cya coronavirus atangazwa kubijyanye n’abantu bamaze kwandura iki cyorezo, gusa Minisitiri w’ubuzima yari aherutse gutangaza ko kuwa gatatu habonetse abantu bashya banduye Covid-19 bagera kuri 40 nkuko amakuru dukesha Igihe abivuga.

Kugeza ubu igihugu cy’u Burundi cyamaze gutangaza ko kuwa mbere kizafunga imipaka yose yaba inyura mu mazi ndetse no ku butaka, ndetse abanyura mu kirere bakoresheje indege bazajya bahita bashyirwa mu kato k’iminsi irindwi mu rwego rwo gukomeza kurwanya iki cyorezo cyamaze gukaza umurego muri kiriya gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button