Iyobokamana

Burundi: Nyuma y’igihe kinini bashyize batangaza amakuru ajyanye n’icyorezo cya Coronavirus

Igihugu cy’u Burundi cyashyize gitangaza amakuru ajyanye n’icyorezo cya Coronavirus nyuma y’igihe kinini aho Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko abantu basanga 2618 aribo bamaze kwandura icyorezo cya Covid-19.

Kuri uyu munsi tariki ya 22 Werurwe 2021, mu gihugu cy’u Burundi habereye inama y’igihugu idasanzwe yari igamije kwigira hamwe ishyirwa mu bikorwa ry’ubukangurambaga bwo guhangana n’icyorezo cya Covid-19, iyi nama ikaba yari iyobowe na Minisitiri w’Umutekano (Commissaire de Police ) Chef Gervais Ndirakobuca.

Muri iyi nama akaba ariho hatangarijwe amakuru ajyanye n’icyorezo cya Coronavirus, aho abantu bamaze kwandura iki cyorezo mu gihugu cy’u Burundi basaga 2618, abantu barenga ibihumbi 2420 bamaze gukira iki cyorezo hariya mu gihugu cy’u Burundi, mu gihe abantu 192 aribo bakirwaye ndetse abantu batandatu kikaba kimaze kubahitana kuva iki cyorezo cyagera muri kiriya gihugu.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Thaddée Ndikumana yagize ati “Kugeza ubu mu bipimo tumaze gufata abantu 2618 nibo twabonye banduye Covid-19, naho 2420 baragikize gusa haracyarwaye abagera ku 192, ariko nanone abamaze gupfa kubera Covid-19 ni abantu batandatu”.

Kugeza ubu mu gihugu cy’u Burundi ibikorwa byose birakora ntakibazo kuko nta kintu na kimwe kigeze gihagarikwa nkuko mu bindi bihugu byagenze ari nayo mpamvu abakurikiranira hafi iby’iyi ndwara bashidikanya ku mibare itangwa n’igihugu cy’u Burundi ku bijyanye n’icyirezo cya Coranavirus.

Ikindi kandi mu bindi bihugu hatangiye gahunda yo gutanga inkingo za Coronavirus harimo n’igihugu cyacu cy’u Rwanda, gusa kugeza ubu mu gihugu cy’u Burundi nta gahunda izwi ijyanye n’itangwa ry’inkingo za Coronavirus kuko iki gihugu gusa nicyatereye iyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button