Uburezi

Burera: Abarangije amasomo muri CEPEM TSS bahize kwerekana itandukaniro mu mirimo yabo

  1. Ku nshuro ya kabiri ishuri ryigisha imyuga n’ubumenyingiro CEPEM TSS riherereye mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Burera ryashyize mu isoko ry’umurimo abagera mu 128 basabwa gushyira mu bikorwa ibyo bize nabo bahiga kwerekana itandukaniro mubyo bazakora.

 

Ishuri rya CEPEM TSS ryigisha amasomo y’iby’amahoteli n’ubukerarugendo ku banyeshuri barenga 400 baharererwa.

Abarenga 400 nibo barererwa mu Ishuri rya CEPEM TSS

Umwe mu banyeshuri wahize abandi ndetse agahabwa Ishimwe ryo gukomereza amasomo ye muri Mauritius, Munezero Musaiba, yavuze ko gushyira umutima kubyo wiga ukabiha agaciro arirwo rufunguzo rwo gutsinda neza kandi ko no mu masomo agiye gukomeza azaharanira guhesha ishema abamufashije bose.

 

Yagize ati “Ndishimye cyane ku bwo umusaruro twabonye, ndashimira ababyeyi badufashije kugera aho tugeze ubu kandi ngashimira abarezi baduhaye ubumenyi. Ndasaba barumuna bacu gushyira imbaraga n’umwete mubyo biga kuko niryo banga ryo gutsinda.”

 

Yakomeje agira ati “Iyo ushyize umutima kubyo wiga uratsinda hari abumva umuntu yiga ibijyanye no mu gikoni bakumva ko urimo kwiga ibidafite umumaro, siko biri kuko ntubura akazi iyo Uzi umwuga wakwikorera. Amasomo ngiye gukomeza nayo nzayatsinda neza mpeshe ishema abamfashije.”

 

Umuyobozi wa CEPEM, Rev. Pasteur Charles Kubwayo Mukubano yavuze ko ibyo iri Shuri ryagezehi ari ibyo gushimira Imana, ashimira Leta ku mikoranire bafitanye asaba abantu guha agaciro amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro kuko aribyo biyoboye ku isoko ry‘umurimo ku Isi.

 

Yagize ati “Ibi byose tubikesha ubuyobozi bwiza bw’igihugu cyacu cy’u Rwanda n’umutekano w’igihugu, byose dukesha Nyakubahwa Paul Kagame ndetse turashimira n’Imana idushonoza. Ababyeyi n’abanyeshuri bakwiye guhindura imyumvire bakamenya ko imyuga ariyo yateje imbere ibihugu byateye imbere ku Isi.”

 

Mushakamba Faustin, ni umubyeyi washinze iri shuri rya CEPEM, yashimiye Imana yatumye ashyira mu bikorwa inzozi ze agashinga iryo shuri ririmo gutanga uburezi bukwiye mu gihugu.

 

Yagize ati “Ndabanza nshimire Imana ku mugisha yampaye njye n’umuryamgo wanjye. Nashinze iri shuri mu mwaka wa 2009, kugira ngo ntange umusanzu wanjye mu gufasha igihugu gutera imbere.”

 

“Ndabasaba abanyeshuri kurangwa n’imyitwarire myiza kuko ariyo izabafasha kugera aho bifuza kandi ngashima ubuyobozi bw’igihugu cyacu ku mutekano dukesha Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, nibajye gushyira mu ngiro ibyo bize ku isoko ry’umurimo.”

 

Ushinzwe uburezi mu karere ka Burera ,Ndagijimana Jean Damascène, yashimiye ubuyobozi bw’ikigo ku mwanya mwiza bahagazeho kandi anashimira abagize igitekerezo cyo gushinga ishuri rya CEPEM TSS kuko ritanga uburezi bufite ireme.

 

Yagize ati “Mfite impamba n’impanuro nazaniye aba bana baharangije kandi ndagira ngo nyisangizeho barumuna babo. Bana murangirije hano ndabasaba gukomeza kwitwara neza, ababyeyi banyu barabakunda kandi n’igihugu kirabakunda, kuko nimwe Rwanda rw’ejo mukaba n’imbaraga z’igihugu.”

 

“Mugomba kwitwara neza mukareka kwishora mu ngeso mbi no kunywa ibiyobyabwenge kugira ngo muzashobore kubyaza umusaruro ubumenyi mukuye muri CEPEM TSS ndetse munabere barumuna banyu urugero. Igihugu cyiteguye kubafasha mu buryo bwose bushoboka, urubyiruko mukomeze mube umusemburo w’iterambere, musigasira kandi murinda ibyagezweho, mukoresha neza ubumenyi mwahawe.”

 

RTB igaragaza ko 86% by’abasoza amasomo mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro babona akazi nibura nyuma y’amezi atandatu basoje amasomo.

 

Raporo ya Banki y’Isi yasohotse muri Nzeri 2024 igaragaza ko abakoresha barenga 60% banyuzwe n’ubumenyi abavuye mu mashuri ya TVET bajyana ku isoko ry’umurimo.

 

Imibare igaragaza ko amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro yasohotse ku rutonde rw’afite amasomo yemerewe kwigisha mu mwaka w’amashuri wa 2024/2025 ari 562 arimo aya Leta n’ayigenga.

Mbere y’uko aya mashuri agera mu mirenge yose hari hasigaye imirenge 24 itagira amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button