Amakuru

BURERA: Abantu bane bafatanywe amasashe arenga ibihumbi 697

Ku mugoroba wo ku  Cyumweru tariki ya 2 Nyakanga, Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU) mu Karere ka Burera ryafatiye mu modoka itwara abagenzi rusange abantu bane bari bafite amasashe 697400  n’ibindi bicuruzwa bitandukanye bya magendu.

 

Bari bayavanye mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda bayajyanye kuyacuririza mu Karere ka Musanze.

 

Abafashwe ni abagore bane bafatiwe mu mudugudu wa Majyambere, akagari ka Kamanyana mu murenge wa Cyanika ahagana saa mbiri n’igice (20h30) z’umugoroba.

 

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru Superintendent of Police (SP) Jean Bosco Mwiseneza yavuze ko aba bagore bane bafatiwe mu modoka itwara abagenzi yari ivuye ku mupaka wa Cyanika yerekeza mu Karere ka Musanze biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

 

Yagize ati: “Muri ariya masaha y’umugoroba aba bagore binjiye mu Rwanda bafite ariya masashe batega imodoka, abaturage bari aho bagira amakenga y’ibyo bintu bari gupakiza mu modoka nibwo bahise babimenyesha abapolisi bo mu Ishami rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro bahita bahagera niko guhita bafatwa.”

 

Akomeza agira ati: “Bakihagera basanze batatu muri bo amasashe bayashyize mu mifuka undi yayambaye ku mubiri arangije ayahekeraho umwana. Ikindi ni uko basanze aba bagore bose basanzwe ari abaforoderi, bakaba ngo bari bagiye kuyaranguza i Musanze n’ahandi bari kubona abakiriya.”

 

SP Mwiseneza yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye aya masashe afatwa, kimwe n’abandi badahwema kugaragaza ubufatanye na Polisi y’u Rwanda batanga amakuru y’abakora ibinyuranyije n’amategeko,  abasaba gukomeza gutangira amakuru ku gihe.

Yibukije abacuruza amasashe n’abayakoresha ko bakwiye kubicikaho kuko usibye kuba bihanwa n’amategeko anangiza n’ibidukikije cyo kimwe n’ibindi bikoresho bikozwe muri Pulasitiki.

 

Abafashwe n’ibyo bafatanywe bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Cyanika kugira ngo hakorwe dosiye.

Itegeko n° 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe, ingingo  ya 10 ivuga ko  Umuntu utumiza mu mahanga amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa kwamburwa ayo masashe n’ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’inshuro 10 z’agaciro k’ayo masashe n’ibyo bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.

 

Ingingo ya 11 ivuga ko umuntu uranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 700 kandi ayo amasashe n’ ibyo bikoresho akabyamburwa.

 

Ingingo ya 12 ivuga Umuntu ucuruza mu buryo butaranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300 kandi ayo masashe n’ibyo bikoresho akabyamburwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button