Amakuru

Bugesera:Bahujwe n’Umuvunyi Mukuru Ku makimbirane baribafitanye

Mukagwiza Cecile ahoberana na Mukangango Asterie nyuma y’Ubuhuza bakorewe ikibazo cyabo kigacyemuka

Kuri uyu wa kabiri tariki tariki ya 2 Gicurasi 2023 ;ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bufatanyije n’ Urwego rw’Umuvunyi bwacyemuye ikibazo gishingiye ku makimbirane y’ubutaka yari hagati ya Mukagwiza Cécile na Mukangango Asterie .

Iki kibazo bivugwa ko cuarikimaze hafi imyaka ibiri cyarananiranye mu nzego zose ariko akarere ka Bugesera gafatanyije n’umuvunyi Mukuru kakaba kagihaye umurongo buri umwe muri abo bagore akanyurwa.
Mu icyemurwa ry’iki kibazo bose nahawe uburenganzira bwo kugira icyo bavuga buri wese arisanzura nuko haza gufatwa umwanzuro wishimiwe n’impande zombi yaba uruhande rwa Mukagwiza Cecile na Mukangango Asterie.
Umuvunyi Mukuru Madame Nirere Madaleine yashimye impande zombi ku bwo gucyemura ikibazo biciye mu nzira y’ubwumvikane n’ubuhuza.
Aba bombi yaba Cécile na Asterie bashimiye inzego zose zitanze kugirango icyo kibazo cy’amakimbirane ashingiye ku butaka ngo gucyemuke.
Ati:
“Turabashimira twivuye inyuma ku buhuza mwadufashije nk’abavandimwe tukaba twongeye guhuzwa ;turashima urwego rw’Umuvunyi n’urwego rw’Akarere ka Bugesera mu guharanira icyateza imbere Abanyarwanda.”

Si mu Karere ka Bugesera gusa usanga amakimbirane ashingiye ku butaka kuko hafi mu Gihugu cyose usanga bene ibyo bibazo bihari ibikururira inkiko kugira imanza nyinshi zishingiye Ku butaka ;leta y’u Rwanda yatangiye gahunda y’Ubuhuza irajya ituma inkiko zakira ibirego bicye biryo bigatuma imanza ziri mu nkiko zitadindira.

Nsengumuremyi Denis Fabrice

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button