Iyobokamana

Rutahizamu wa Rayon Sport asesekaye kukibuga cy’indege yizeza byinshi abafana

Nyuma yo kujya kugerageza amahirwe mugihugu cy'ubushinwa amahirwe ntamusekere yagarutse mu ikipe afitiye amasezerano

Micheal Sarpong yageze i Kigali akigera kukibuga cy’indege ahita aha ubutumwa bukomeye ikipe ya APR FC mucyeba wa Rayon by’iteka.

Uyu Rutahizamu w’imyaka 23 ukomoka muri Ghana yagarutse mu Rwanda atangariza itangazamakuru ko aje gukomereza aho yari agejeje mu ikipe ya Gikundiro kandi ko ahishiye byinshi iyi kipe by’umwihariko kuyihesha intsinzi no guha ibyishimo abafana.

Ati” Nagarutse i Kigali kuko ndacyafite amasezerano ya Rayon Sports niyo mpamvu ngarutse kuyifasha, nubwo mu cyeba (APR FC) numvise ko arimo kwitwara neza ariko ndagirango mbabwire ko nagarutse aho urugendo rwatangiriye (Rayon Sports) inje kurusoza kandi ntakabuza bizagenda neza. niteguye gukorana neza n’amaraso mashya nka Sugira Ernest na Drissa Dagnogo, tuzashyira hamwe imbaraga twese tuzamure ikipe.”

Sarpong agarutse i Kigali asanga Rayon Sport yahinduye umutoza dore ko ubu Rayon Sport iri Gutozwa na Cassa mbungo Andre.

Sarpong kandi agarutse i Kigali Muri Rayon Sport yaguze abandi bakinnyi bakina k’umwanya umwe nawe twakibaza niba azongera kubona umwanya ubanzamo.

Amafoto: @funclub

Igitekerezo Kimwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button