Imikino

Breaking News: Umutoza Seninga Innocent watozaga Musanze Fc yirukaniwe ku kibuga

Umutoza Seninga Innocent wari usanzwe ari umutoza mukuru w’ikipe ya Musanze Fc, yirukaniwe kibuga n’ubuyobozi bukuru bw’iyi kipe nyuma yo kunyagirwa n’ikipe ya Gasogi United ibitego 4-1.

Nkuko byatangajwe na Perezida w’ikipe ya Musanze Fc Bwana Tuyishime Placide ku nyakiramajwi za Radio y’abaturage ya Musanze, yavuze ko yirukanye umutoza Seninga Innocent wari usanzwe atoza iyi kipe ndetse akaba yavuze ko Seninga atemerewe gusubira mu modoka yabazanye, ahubwo akwiriye kwigumira mu karere ka Bugesera ngo kuko ari naho asanzwe atuye we n’umugore we.

Kwirukanwa k’umutoza Seninga Innocent, bibaye nyuma y’uko ikipe ya Musanze Fc yari asanzwe atozwa imaze gutsindwa isuzuguwe cyane n’ikipe ya Gasogi United ibitego 4-1, ni mu mukino wa shampiyona waberaga kuri Stade ya Bugesera muri y’amakipe 8 atarabashije kubona itike yo guhatanira igikombe, ikindi gitumye uyu mutoza yirukanwa harimo ikibazo kijyanye n’imyitwarire itari myiza yagiye agaragaza ndetse n’umwuka utari mwiza urangwa mu rwambariro rw’ikipe ya Musanze Fc.

Seninga Innocent yirukaniwe ku kibuga na perezida wa Musanze Fc Tuyishime Placide

Seninga Innocent yageze mu ikipe ya Musanze Fc mu ntangiriro za shampiyona, aho yari yasabwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe kubafasha kugera ku ntego zabo zirimo kurangiza mu myanya myiza ndetse byanakunda bakaba bakwegukana igikombe kimwe mu bikinirwa mu Rwanda bitewe n’abakinnyi yari yaguriwe bakomeye barimo Mutebi Rashid, Niyonshuti Gad, Ntaribi Steven, Munyeshyaka Gilbert n’abandi.

Umutoza Seninga Innocent yatoje amakipe atandukanye arimo ikipe ya Musanze Fc yatozaga kuri ubu, hakaza ikipe ya Etencelles, Police Fc, Isonga FA ndetse akaba yaratoje no mu ikipe y’igihugu Amavubi aho yabaga ari umwungiriza.

Seninga yirukanwe umukino utari warangira

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button