Amakuru

Brazil: Perezida Jair Bolsonaro yavuze ko ba Guverineri b’intara mu gihugu cye ari abanyagitugu

Perezida w’igihugu cya Brezil Jair Bolsonaro yavuze ko ba Guverineri b’intara ari abanyagitugu kubera ko bafashe umwanzuro wo kubuza abaturage kuva mu ngo zabo mu rwego rwo gukomeza kurwanya icyorezo cya Coronavirus gikomeje kwiyongera muri kiriya gihugu.

Ibi yabitangaje ubwo yagezaga ijambo ku bantu bari bitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko yuyu mu Perezida Jair Bolsonaro wari wujuje imyaka 66 y’amavuko, aho yavuze ko Leta ayoboye yakoze ibishoboka byose kugirango irwanye iki cyorezo cya Covid-19 rero igihe kigeze ngo bafungure ibikorwa byongere bikore nk’ibisanzwe.

Perezida Jair Bolsanaro ntabwo yemeranya n’abayobozi batandukanye barimo n’abayobora intara ku bijyanye nuko abaturage baguma muri gahunda ya Guma mu rugo, kuko we yifuza ko ibintu byahinduka abaturage bagasubira mu mirimo basanzwe bakora cyane cyane ibikorwa by’ubucuruzi, avuga ko ingaruka zo kudakora zishobora kuzaba zikomeye ccyane kurusha iziterwa na Covid-19.

Uyu mugabo akaba yaragiye anengwa cyane n’abantu batandukanye ndetse n’ibihugu by’amahanga bitewe n’uburyo yitwara mu bibazo by’icyorezo cya Coronavirus kuko agaragara nk’umuntu utabiha agaciro, Jair yigeze kubwira abaturage ba Brazil ko badakwiye kwirirwa barira bitewe niki cyorezo kuko ari indwara isanzwe.

Ibitaro byuzuye abantu barembye cyane mu gihugu cya Brazil

Mu gihugu cya Brazil mu bitaro bitandukanye byakira abantu barembye cyane bikomeje kugorwa no kubona ubushobozi bwaho gushyira abantu kuko bakomeje kuba benshi cyane kandi barembye cyane ku rwego rwo hejuru.

Kugeza ubu igihugu cya Brazi kigaragara mu bihugu bibiri bya mbere bimaze gupfusha abantu bazize icyorezo cya Covid-19 nyuma ya Leta Z’unze Ubumwe z’Amerika, muri iki gihugu abantu barenga ibihumbi 294.000 bamaze kwitaba kuva icyorezo cyahagera, mu gihe abantu bagera kuri miliyoni 12 bamaze kucyandura ndetse ijanisha ryakozwe rigaragaza ko abantu barenga 2,200 bapfa buri munsi muri Brazi bishwe na Covid-19.

Src: BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button