AmakuruImyidagaduro

Biravugwako Miss Vanessa yamaze gutandukana n’umukunzi we Putin

Mu minsi ishize nibwo ibintu byari ibicika urukundo ruri aharyoshye ndetse runashyushye hagati ya Miss Vanessa Uwase na Putin  byanavugagwa ko bendaga kurushinga mu minsi ya vuba. Hagiye hagaragara amafoto atandukanye aba bombi bari kumwe ndetse banagirana ibihe byiza.

Ubu Ari Miss Vanessa ndetse n’uwo musore bendaga kurushinga bombi basangije abakunzi babo amafoto bari kumwe, gusa magingo aya nta foto nimwe muri ayo igaragara yaba ari kuri instagram page ya Vanessa ndetse no kuy’uwo musore bendaga kurushinga wamenyekanye ku izina rya Putin Kabalu.

Iki ni kimwe  mu mimenyetso birimo kugaragaza ko aba bombi bashobora kuba batakiri Kumwe doreko byanateje urujijo muri benshi bakeka ko aba bombi bashwanye.

Ntabwo icyo ari cyonyine gishobora kugaragaza ko Vanessa na Putin batakiri kumwe doreko kugeza ubu yaba Miss Vanessa ntagikurikira Putin kuri Instagram ndetse na Putin ntabwo ari gukurikira miss Vanessa  kugeza ubu,iki nacyo kikaba kigaragaza ko ari kimwe mu kimenyetso kigaragaza ko aba bombi batandukanye.

Ibi bibaye nyuma y’uko mu ntangiriro z’uku kwezi Putin yahaye impano y’ikanzu Miss Vanessa ihagaze agaciro k’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 2,ndetse nyuma akaza kumuha n’indi mpano y’ifoto ye yamukoreshereje mu giti,uyu mukobwa nawe ntiyazuyaje kugaragaza uburyo yanyuzwe n’izi mpano kuko yazisangije abamukurikira ku mbuga ze nkoranyambaga ndetse aziherekeresha amagambo ashimira uyu musore Putin.

Nyuma y’igihe kitari kirekire bakundana,uyu muherwe w’umukongomani witwa Putin Kabalu akaba yari yaramaze kwambika impeta Miss Vanessa wakomeje kugenda agaragaza murukundo n’ibyamamare by’ahano iwacu i Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button