Imikino

Biravugwa: Hakizimana Muhadjiri yateye umugongo AS Kigali yerekeza muri Police FC

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi Hakizimana Muhadjiri wakiniraga ikipe ya AS Kigali biravugwa ko yaba yamaze gutera umugongo iyi kipe y’abanyamujyi maze agahitamo kwerekeza mu ikipe ya Police FC ku kayabo k’amafaranga menshi cyane.

Aya makuru akaba akomeje gucicikana ku mugoroba w’uyu munsi tariki ya 2 Nyakanga 2021, uyu mukinnyi Hakizimana Muhadjiri wamaze gusoza amasezerano mu ikipe ya AS Kigali yari yarasinyiye umwaka umwe nyuma yo kuva muri Leta z’unze Ubumwe z’abarabu mu ikipe ya Emirates Club yari yaragiye gukinira avuye mu ikipe ya APR FC yagiriyemo ibihe byiza.

Muhadjiri ni umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi

Amakuru akaba akomeje kuvuga ko uyu Rutahizamu w’umunyarwanda ugaragaza urwego rwiza cyane mu mikinire ye, yaba yamaze kwerekeza mu ikipe ya Police FC ateye umugongo ikipe ya AS Kigali yari asanzwe akinira ndetse n’ikipe ya Rayon Sport byavugwaga ko irimo kumwifuza cyane kugirango abashe kuba yayerekezamo mu mwaka utaha w’imikino.

Nkuko amakuru dukesha B&B FM abivuga, ngo ikipe ya Police FC yaba yahaye umukinnyi Hakizimana Muhadjiri Miliyoni 15 z’amanyarwanda ndetse n’umushahara ungana na miliyoni 1 buri kwezi mu gihe cy’umwaka umwe w’amasezerano yaba yabasinyiye, iyi nkuru turaza gukomeza kuyikurikirana tumenye neza niba ibivugwa aribyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button